Aratabaza, ajya amara icyumweru atariye we n’abana 5 kubera umupaka ufunze

Mutesi Jeanne ni umubyeyi w’abana 5 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, abayeho mu buzima busharira nkuko abivuga kuko atagira akazi dore ko afite n’ubumuga.

Avuga ko kubaho n’abana be bigoye cyane kubona uburyo abana biga, kubona ibyo kurya, bityo agasaba uwaba afite umutima w’ubugiraneza wese aho yaba ari hose ko yamufasha akabona uburyo abana be biga (ngo ni cyo kimubabaza cyane) no kumufasha mu buzima busanzwe.

Mutesi Jeanne watandukanye n’umugabo we babanaga muri Uganda we akagaruka mu Rwanda, avuga ko ubu batagira icyo kuryamaho (ngo baryama hasi kuri Sima), ngo kuko ibyinshi yabigurishije kugira ngo abana babone uburyo barya, bige n’ibindi.

Uwari umugabo we ngo yajyaga amufasha ariko ubu ngo na Telefoni yayikuyeho, ntibakivugana, ibintu byatumye agorwa n’ibuzima mu buryo bukomeye kugeza n’ubu kuko ngo uwo wari mugabo we aheruka kumufasha nko mu myaka ibiri ishize.

Umva muri Video birambuye ubuzima bubabaje Mutesi abayemo, akeneye ubufasha bwawe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo