Yafungaga ibitsina by’abagore n’abakobwa akanabishyira ku gahanga, yaremaga umwijima ku manywa-Ubuhamya bukomeye bwa Gasago ubu usengera muri ADEPR

Gasago Pascal, ni umugabo ukomoka mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura mu Kagali ka Rango B, umudugudu w’Agakombe, asengera mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Mukura ubarizwa muri Paruwasi ya Cyarwa, yadusangije ubuhamya bukomeye bw’uburyo yafungaga ibitsina by’abagore n’abakobwa akanabasha kubibashyira ku gahanga n’ibindi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Gasago yavuye imuzi n’imuzingo uburyo mu muryango avukamo bari batunze ingwe ebyiri n’inzoka mu rugo ndetse bakanaterekera.

Yavuze kandi uburyo yagiye ikuzimu gushaka imbaraga zizamufasha mu buzima bwe zirimo gutunga inkuba yashakaga kujya akubitisha abantu, uruhereko, kongera umubare w’ingwe batunze n’ibindi.

Avuga ko yumvaga ibi byose ari byo bizamubeshaho, ati "Numvaga ari byo bizambeshaho kuko nabonaga ari umwuga w’ubupfumu no kuragura, nabonaga ari byo nzakomeza bikantunga ari nacyo cyatumye mbona ngomba kubikomeza ndetse nkabyagura (...).

Ku bishingiye ku busambanyi Gasago avuga ko yafungaga ibitsina by’abagore n’abakobwa cyangwa bikajya ku gahanga kabo n’ibindi.

Iyumvire muri Video ubuhamya bukomeye bwa Gasago:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Vincent Kuya 9-09-2019

Imana ni rubasha