Impaka  hagati  y’Umujyi wa Kigali  n’Umugenzuzi w’Imari ku makosa yakozwe ku muhanda Kimihurura-Rwandex

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ko hari amakosa yakozwe mu myubakire y’umuhanda Kimihurura-Rwandex ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukavuga ko iki kibazo nta gihari ahubwo uwakoze igenzura yari ahagaze nabi.

Byagarutsweho ku wa 16 Nzeri 2021, ubwo Umujyi wa Kigali witabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ngo wisobanure ku makosa atandukanye yawugaragayeho.

Ibibazo biri mu myubakire y’uwo muhanda byagaragajwe nyuma y’igenzura ryakozwe muri Mata 2021. Iri genzura ryagaragaje ko amahuriro y’umuhanda Kimihurura-Rwandex yubatse ku buryo utwaye ikinyabiziga avuye Kimihurura yinjira mu muhanda wa Rwandex atabona neza imbere ye.

Mu bisobanuro Umujyi wa Kigali wahaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, wavuze ko iki kibazo nta gihari ahubwo ko uwakoze igenzura atari ahagaze mu mwanya mwiza.

Depite Niyorurema Jean René yahamije ko urimo ikibazo agira ati “Ahubwo na bo batubwira aho twazahagarara tukareba neza cyangwa Umugenzuzi w’Imari akazahahagarara.”

Depite Murara Jean Damascène na we yemeje ko ikibazo Umugenzuzi w’Imari yabonye ari ko giteye nk’umuntu uwukoresha umunsi ku munsi.

Yongeyeho ko n’iyo uturutse Kicukiro ushaka gukatira mu muhanda wa Kimihurura ntabwo uba ureba aho ugiye, bigusaba gusa n’uzamuka ukongera ukamanuka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko bazafatanya n’izindi nzego kugira ngo ibyagaragajwe nk’ibitameze neza bikosorwe.

Undi muhanda wagarutsweho ni uwa Karuruma-Gisozi, watanzweho miliyari zirenga 2, 1 z’amafaranga y’u Rwanda nyamara ukaba umaze igihe kirekire ndetse wateje ibibazo abawuturiye.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko uyu mushinga wakererewe bitewe n’uko amafaranga y’ingurane yatinze kuboneka.

Umuyobozi ushinzwe Imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Katabarwa Asaba Emmanuel, yavuze ko hari n’ikibazo cyaturutse ku ngengo y’imari igenewe ikiraro kuko cyari gihenze.

Ati “Umuhanda wa Gisozi wagiye ugira ibibazo by’inkunga igihe kirekire aho byagaragaraga ko kugira ngo ikiraro ubwacyo gikorwe byagombaga gutwara arenze miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe hari habonetse make. Ntitwabashije kubikora. Igice cy’umuhanda cyo cyarakozwe, waranakiriwe by’agateganyo.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi bwashatse uburyo ikiraro cyazakorwamo hatangwa n’isoko ku buryo mu kwezi gutaha kwa cumi imirimo yo kubaka icyo kiraro izatangira.

Ikindi kibazo cyagaragaye ku muhanda wa Karuruma-Gisozi ni inzu zasizwe mu manegeka; hari inzu zasigaye zinagana ku mikingo, butiki zitagira amabaraza n’abaturage badafite ubwinyagamburiro kubera ko habayeho gukora umuhanda hatitawe ku bawuturiye.

Umuyobozi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko hafashwe umwanzuro wo gutanga ingurane ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’uyu muhanda bakajya gutura ahandi.

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo