Uwari Gitifu w’Intara y’Amajyepfo na we yahagaritswe ku mirimo

Nyuma y’amasaha make CG Emmanuel K. Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ahagaritswe ku mirimo ye, ubu Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Ntara na we yahagaritswe ku mirimo ye ahita anasimbuzwa.

Itangazo ryo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2020 ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente rivuga ko Jabo yahagaritswe “ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo guhera none ku wa 26 Gicurasi 2020 kubera ibyo ugomba kubazwa ukurikiranyweho.”

Yahise kandi asimbuzwa mu mirimo. Gitifu Jabo Paul yahise asimbuzwa Gakire Bob wari usanzwe Umuyobozi mukuru ushinzwe imiterere y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Mu kwezi k’Ugushyingo nibwo Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe uw’Amajyepfo.

Kimwe n’abamubanjirije guhagarikwa ku mirimo yabo barino Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na mugenzi we w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel hatavuzwe ibyo bakurikiranyweho, na Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo ntihatangajwe ibyo azabazwa akurikiranyweho.


Jabo Paul wahagaritswe ku Bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Intara y’Amajyepfo


Bob Gakire yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo w’agateganyo


Ibaruwa ihagarika Jabo Paul ku mu mirimo yari ashizwe


Ibaruwa isimbuza Jabo Paul by’agateganyo

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo