Umunya-Kenya yari yivuganye umupolisi wa Uganda Imana ikinga akaboko

Polisi yo mu Karere ka Lira mu gihugu cya Uganda iratangaza ko ifunze umugabo ufite ubwenegihigi bwa Kenya wari utwaye ikamyo nyuma yo gushaka gutera umupolisi icyuma ubwo yari amuhagaritse.

Joseph G’tongu Theuri yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2017 mu muhanda wa Olwol uri mu mujyi wa Lira nyuma y’uko abapolisi bo mu Karere ka Dokolo bahamagaye bagenzi babo bo mu ka Lira bababwira ko ashaka gutorokera muri Sudani y’Epfo.

Ngo nyuma yo kumuhagarika yanze kuva mu modoka ye biba ngombwa ko Polisi imwisangiramo.

Umuyobozi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Lira,Mohammed Bigirwa aganira na Daily Monitor dukesha iyi nkuru yagize ati’’Ubwo yari mu modoka ye yafashe icyuma ashaka kukintera ku bw’amahirwe ndamwiyaka akomeza asakuza avuga ko abapolisi dushaka kumwica.Gusa ngo arapfa yisasiye benshi’’

Ngo uyu mushoferi yatangiye gutwara imodoka nabi ari nako ahitana buri kimwe asanze mu nzira mu mujyi rwagati.

Ngo akigezwa ku cyicaro cya Polisi muri aka Karere, yanze gupimwa ngo barebe niba
yabitewe n’inzoga ahubwo akomeza gushinja abapolisi ko banga Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Ngo ubwo iyi nkuru yakorwaga ,Joseph G’tongu Theuri yabaga ntacyo aratangariza Polisi gusa yo ishimangira ko ashinjwa gutwara imodoka yasinze,kutubahiriza amategeko y’umuhanda no guteza impanuka ku bushake.

Gabriel Habineza/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo