Uganda: Perezida Museveni yirukanye ku mirimo umukuru w’igipolisi na Minisitiri w’Umutekano

Perezida Museveni wa Uganda yirukanye ku mirimo yabo umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura ndetse na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde nyuma y’amakimbirane yari amaze iminsi avugwa hagati y’aba bagabo bombi.

Muri urwo rwego Perezida Museveni akaba yarahise asimbuza Gen kayihura uwari umwungirije, AIGP Okoth Ochola, naho Minisitiri Tumukunde amusimbuza Gen. Elly Tumwiine.

PNG - 943.8 kb
Amakimbirana yari hagati y’aba bagabo niyo yatumye basimbuzwa ku myanya yabo


Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Museveni yagize ati: “Mu bubasha mpabwa n’Itegeko Nshinga, nashyize Gen Elly Tumwiine ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano. Kandi nagize bwana Okoth Ochola Umugenzuzi Mukuru wa Polisi(IGP). Azungirizwa na Brig Sabiiti Muzeei.”

PNG - 83 kb
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Uganda, Museveni yasimbuje aba bagabo


Ibi bibaye mu gihe hari hamaze igihe havugwa ubwumvikane bukeya hagati Gen kale kayihura n’uwari umukuriye wari minisitiri w’umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde, aho aba bagabo bagiye bavugwaho kudahuza ku ngingo zimwe na zimwe zirebana n’umutekano ndetse nibatinye kubihisha.

Kubera aho iki kubazo cy’ubwimvikane bukeya hagati ya Kayuihura na Tumukunde cyari kigeze, minisitiri w’ubutabera wa Uganda, Maj. Gen.(Rtd) Kahinda Otafiire, nawe yari aherutse kubagira inama yo gukemura ibibazo bafitanye gisirimu bitararenga igaruriro.

Iki kibazo kikaba cyari cyanatumye perezida Museveni ,mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu kwezi gushize ubwo yari Luweero, atangaza ko ari ikibazo gikomeye kigiye gukemurwa none akaba ahisemo kugikemura muri ubu buryo nyuma y’aho aba bagabo barwananye urugamba rwo kubohoza Uganda banze kumvikana kandi bikaba byabangamiraga imikorere y’igipolisi.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo