U Rwanda rwemeje ko kuruvana muri AGOA biri mu bubasha bwa Amerika

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umwanzuro Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe wo kuruvana mu bihugu byoherezayo ibicuruzwa bimwe na bimwe bitatswe umusoro, biri mu bubasha bwayo kuko ayo mahirwe anashyirwaho byabaye ubushake bw’igihugu kimwe.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Perezida Donald Trump yatangaje ko nyuma y’iminsi 60 azahagarika u Rwanda muri gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara “African Growth and Opportunity Act (AGOA),” ituma bigeza bimwe mu biciruzwa ku isoko rya Amerika bitatswe umusoro.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko kuvana u Rwanda mu bihugu byungukira ku isoko rusange rya AGOA, byakurikiye umwanzuro w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba wo kuzamura imisoro ku myenda ya caguwa, hagamijwe guteza imbere inganda zirimo izikora imyenda.

Rikomeza rigira riti “AGOA ni gahunda y’iterambere igenewe ibihugu bya Afurika, birimo n’u Rwanda, igamije kuzamura ubucuruzi binyuze mu byoherezwa mu mahanga. Gukuraho inyungu u Rwanda rwakuraga muri AGOA ni icyemezo kiri mu bubasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ku kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda ku Cyumweru, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minicom, Robert Opirah, yavuze ko AGOA yashyizweho mu 2000 ari nk’impano kuko nta biganiro byabayeho ngo hagaragazwe icyo buri gihugu kizatanga mbere yo kugira ngo ibeho.

Yakomeje agira ati “Twe icyo tugiye guhomba ni 2% y’ibyo twohereza mu mahanga biri muri AGOA. Twohereza hagati y’ibicuruzwa bya miliyoni hagati ya 25$-40$ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri ibyo 2% gusa nibyo bijyanwa muri gahunda ya AGOA, ibindi byose bijyanwa mu buryo busanzwe bigasorerwa.”

Ibyo kandi ngo ntibyakwitwa igihombo kuko nubwo ibyo bicuruzwa byajyaga muri Amerika bidaciwe imisoro, nibiyishyirirwaho ntibivuze ko u Rwanda rutazajyana ibicuruzwa ku isoko rya Amerika, bityo ngo “nta gikuba cyacitse.”

Umusesenguzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christopher Kayumba, yavuze ko ibyo Amerika iri gushaka ngo nta gitunguranye kuko biri mu masezerano yabayeho ya AGOA, ariko asanga ibyo “atari igikorwa cya kimuntu”

Yakomeje agira ati “Nibura iyo biba ku bindi bicuruzwa nari kubyumva. Ariko umwanzuro igihugu cyafashe wo kubuza ikindi kugera ku isoko ryacyo kubera ko gusa mwanze gukoresha imyenda abaturage babo bambaye, ni ugusagarira agaciro k’Abanyarwanda. Ariko nari no gutungurwa iyo u Rwanda ruterwa ubwoba rugahita ruhindura uriya mwanzuro.”

Mu 2016 nibwo abakuru b’ibihugu bigize EAC bafashe umwanzuro wo guteza imbere inganda zikora imyenda n’inkweto mu bihugu byabo, bakagabanya ibyinjira muri aka karere byarambawe ndetse bizamurirwa umusoro kugeza mu 2019.

Ni umwanzuro utarashimishije abacuruza caguwa muri Amerika bavuze ko wagize ingaruka ku bukungu bwabo, Kenya ihita igaragaza ko ishobora kutubahiriza igihe ntarengwa cyo guca caguwa cyari cyemeranyijweho, kimwe na Tanzania na Uganda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo