U Rwanda rwafunguye Ambasade muri Maroc-Amafoto

I Rabat muri Maroc kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Mutarama 2020, hafunguwe ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’Afurika.

Ni mu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET Amb. Olivier NDUHUNGIREHE na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita ndetse n’abandi bayobozi.

Umubano w’u Rwanda na Maroc umaze igihe kinini ari nta makemwa kuko ku wa 18 Ukwakira 2016 Umwami Mohammed VI yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu, rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubutwererane mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite Pasiporo z’abadipolomate kuva mu gihugu bajya mu kindi n’andi.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi ku wa 20 Ukwakira 2016, ku wa 21 Ukwakira hasinywa amasezerano hagati y’Umuryango Imbuto Foundation n’Umuryango w’Umwami Mohammed VI wa Maroc ugamije iterambere rirambye, azareba iterambere ry’inzego z’ubuzima, uburezi, ubukungu n’iterambere ry’urubyiruko n’abagore.

Muri Werurwe nabwo u Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano 12 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, yasinyiwe i Rabat muri Maroc mu ruzinduko rw’akazi uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yagiriyeyo.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo