U Burundi: Amatora ya Kamarampaka ashobora guhesha Nkurunziza kuyobora kugeza mu 2034 ararimbanyije

Abarundi bagera kuri Miliyoni eshanu bazindukiye mu matora ya Kamarampaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ashobora guha Perezida Pierre Nkurunziza uburenganzira bwo kuyobora kugeza mu mwaka wa 2034, dore ko abaturage bari bamaze iminsi bakangurirwa gutora ‘Yego’ ku bwinshi.

Aya matora yo kuri uyu wa Kane, tariki 17 Gicurasi 2018, ari gukorwa nta ndorerezi mpuzamahanga zihari, ibintu Komisiyo y’Amatora mu Burundi yasobanuye ko byatewe n’uko nta zigeze zibisabira ibyangombwa.

Bimwe mu biteganywa muri aya mavugurura ku Itegeko Nshinga ryakoreshwaga guhera mu 2005 ni uko harimo ishyirwaho ry’umwanya wa Minisitiri w’Intebe utari ukibaho nubwo wahozeho, ndetse imyanya ya ba Visi Perezida ikavanwa kuri ibiri akajya aba umwe gusa, ubwo bubasha nabwo bugahabwa Perezida wa Repubulika.

Hanateganywamo ko Manda y’imyaka ya Perezida wa Repubulika yava kuri itanu ikaba irindwi, ariko Perezida akajya ayobora Manda ebyiri gusa zikurikirana. Gusa ayo mavugurura aha umwihariko Perezida uriho, wo kwiyamamariza izo Manda hatarebwe ku zo amaze kuyobora.

Bivuze ko Perezida Nkurunziza wahoze ari umwarimu wa siporo akaza no kuba umwe mu barwanyi bakomeye, ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryamuha kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka irindwi nyuma ya 2020 ubwo azaba asoje Manda ye ya gatatu.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, iri vugurura ntacyo rihindura ku ngingo igena ko muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko, 60% bagomba kuba ari Abahutu na 40 % bakaba Abatutsi. Gusa riha Sena ububasha bwo kuba yahindura iyo mibare.

Aya matora ari kuba mu gihe Radio BBC n’Ijwi Rya Amerika ziheruka gufungwa mu Burundi zishinjwa imyitwarire idakwiye, mu gihe Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yo yihanangirijwe.

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bakunze guhanika ijwi bagaragaza ko aya matora anyuranyije n’Itegeko Nshinga u Burundi bugenderaho.

Biteganywa ko Perezida Nkurunziza w’imyaka 54 yongera akiyamamaza mu myaka ibiri iri imbere, mu gihe no mu 2015 abatavuga rumwe nawe bavugaga ko adakwiye kwiyamamaza, bigakurura imvururu zaguyemo abasaga 1200, abagera hafi ku 500 000 bagana iy’ubuhungiro.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo