Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda  Diane Rwigara

Diane Rwigara uherutse gufungurwa by’agateganyo yatangaje ko atakwihanganira uburyo babamwe mu banyarwanda babayeho , avuga ko yari yaratangije muvoma yitwa People Salvation Movement (PSM Itabaza) azakomezanya nayo. Ni mu kiganiro Newsday cya BBC aho yatangaje ubuzima bwa gereza yanyuzemo avuga ko atari bwiza ariko ko yagombaga guhangana nabwo.

Diane Rwigara ndetse na mama we, Adeline Rwigara barekuwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, nyuma yo kumara umwaka urenga muri gereza, aho bashinjwa ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano, ibyaha avuga ko bishingiye kumpamvu za politiki.

Muri iki kiganiro yagiranye na BBC yatangiye avuga ku buzima yanyuzemo muri gereza.

Yagize ati: “Ni ubuzima butari bwiza, ariko nagombaga guhangana nabwo nkabubamo.

Akomeza agira ati: “Uburyo imfungwa za politiki zifatwa si bumwe n’ubwo izindi mfungwa zifatwamo. Ariko muri rusange, navuga ko bwari bwiza. Nishimiye cyane kuba narafunguwe [by’agateganyo] kuko gereza si ahantu heza ho kuba.”

JPEG - 46.6 kb
Diane Rwigara, at her home in Kigali on Tuesday. copyright CNN

BBC ivuga ko Imvugo “imfungwa za politiki” iri mu byatumye Victoire Ingabire ahamagazwa n’ubujyenzacyaha kuri uyu wa kabiri, itariki 09 Ukwakira.

Uwo mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yafunguwe mu kwezi gushize kwa cyenda ku mbabazi za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Diane Rwigara avuga ko “bitoroshye kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umuyoboke w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.”

Yagize ati: “Uribasirwa, urabifungirwa, bamwe baburirwa irengero, abandi bakicwa.”

Yabajijwe n’umunyamakuru wa BBC James Copnall niba ateganya gukomeza gukora nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubu yabaye afunguwe by’agateganyo, cyangwa niba wenda bitamuha umutekano kuba acecetseho gato.

Yasubije agira ati: “Mbere yuko mfungwa nari natangije muvoma People Salvation Movement PSM Itabaza, rero nzakomezanya nayo.

“Turashaka ko riba urubuga, urubuga rw’ingenzi abantu bo mu Rwanda bumvikanishirizamo ijwi ryabo. Rero, yego, nsubije ikibazo cyawe, nzakomeza ibyo natangiye.”

Yavuze ko nubwo “atishimiye” ibyabaye ku bo mu muryango no ku bamushyigikiye, “aticuza” ibyabaye.

Abajijwe ikimutera gukora ibyo akora, yagize ati: “Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda.”

Ati: “Kubaho mu bwoba, mu by’ukuri si ukubaho. Rero nifuza ko ibintu bihinduka, ndashaka ko tubaho mu gihugu aho utajyanwa mu nkiko kubera ko ufite igitekerezo gitandukanye n’icya leta.”

“Sinshaka gusubira [muri gereza], ariko nibiba ngombwa nzasubirayo. Tuzareba uko bizagenda.”

Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza mu matora ya perezida aheruka mu 2017, ariko akanama k’amatora kanzura ko atabyemerewe ko atujuje ibisabwa ibintu atigeze yemera nagato, ikirego we ahakana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Jean hagenimana Kuya 11-10-2018

Biriya babyita twiyanga mbese nabifata nkigitambo gusacyo nibihugu byakoze revolution hagiye habaho ibitambo

Jean hagenimana Kuya 11-10-2018

Biriya babyita twiyanga mbese nabifata nkigitambo gusacyo nibihugu byakoze revolution hagiye habaho ibitambo

kombre Kuya 11-10-2018

ababagore kobaragufungurwa bakagira amashagaga cyane ntanyama yubwoba bafite pe muvugesha ikibarikutima. ureke babandi.imitima igiye gusandara kubera gutinya kuvuga