Simuzi neza, tuzamenyana nidukorana-Kagame avuga Perezida mushya w’u Burundi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko nubwo atazi neza Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, azamumenya biruseho nibakorana, yabigarutseho abajijwe niba igihe kigeze ngo umubano w’ibihugu byombi wongere usubire ku murongo nyuma yuko icyo gihugu kibonye umuyobozi mushya.

Ni ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa Jeune Afrique mu kiganiro bagiranye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Umunyamakuru yabajije niba ari igihe cyo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi, mu gihe iki gihugu cyabonye Perezida mushya, Gen Evariste Ndayishimiye.

Kagame ati ”Ni cyo duhora twifuza ku Burundi kimwe no ku bandi baturanyi bacu.”

Akomeza avuga ko kuba u Burundi bufite Perezida mushya ari urugendo rushya.

Ati ”Perezida mushya, ni amahirwe y’urugendo rushya. Dufate urugero rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, twishimira ko kuva Felix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imibanire yacu yateye imbere.

Ku bijyanye n’u Burundi nabwo ngo ni ko Perezida Kagame abyifuza, ati ”Ese ni ko bizagenda no ku Burundi? Ndabyifuza, ariko ntibizaterwa nanjye, bizaterwa n’ubushake bwa Guverinoma y’u Burundi ndetse n’icyo ibitekerezaho.”

Yungamo ko u Rwanda rwiyemeje gukorana neza kandi mu buhanga n’u Burundi.

Abajijwe niba azi Perezida Ndayishimiye Evariste, Kagame ati ”Twigeze guhura mu bihe byashize, ariko simuzi neza (byisumbuyeho), icy’ingenzi si icyo, tuzamenyana kurushaho nidukorana.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi guhera mu 2015, ubwo icyo gihugu cyavugaga ko u Rwanda ruri inyuma y’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre (uherutse kwitaba Imana), u Rwanda rukabihakana, ari nako rushinja iki gihugu gucumbikira no gutera inkunga abagize imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru dushoje, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko hari abitwaje intwaro abateye u Rwanda baturutse mu Burundi mu gihe ku ruhande rw’u Burundi, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), na we yavuze ko amenyesha Abarundi n’amahanga ko "ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi".

Mu kwezi gushize kwa Gatanu kandi, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu Karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu Ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.

Barafinda nta burenganzira tumufiteho, tuzagira ibintu tubure abantu, kwiyambura ubusa bimukozeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo