Rwanda : Abaturage bagiye guhangayika kubera ibihano US yafatiye u Rwanda

Ni umugambi Leta zunze ubumwe za Amerika zimaranye amezi wo kwihimura ku Rwanda rwazamuye imisoro ku myenda ya ‘caguwa’ iva yo. Kuri uyu wa mbere Amerika yatangaje ko ivanyeho inyoroshyo z’imisoro ku bicuruzwa byo kwambara biva mu Rwanda bijya yo.

Ibiro bishinzwe ubucuruzi muri Amerika byatangaje ko hagiye mu ngiro umwanzuro wa Perezida Donald Trump wo “guhagarika kudasoresha ibicuruzwa by’imyambaro biva mu Rwanda.”

Ibi bicuruzwa bivanywe mu masezerano ya African Growth and Opportunity Act (AGOA), gusa ibicuruzwa bitari iby’imyambaro bivuye mu Rwanda bizakomeza kujya ku isoko rya Amerika hakurikijwe ariya masezerano ya AGOA nk’uko byatangajwe na C.J. Mahoney wungirije uhagarariye ibiro bishinzwe ubucuruzi muri US.

Associated Press yo ivuga ko 3% y’ibicuruzwa by’u Rwanda byagiye ku isoko rya US mu 2017 ari byo bizagirwaho ingaruka n’uyu mwanzuro, ibi ngo bifite agaciro ka miliyoni $1,5.

C.J. Mahoney avuga ko uyu mwanzuro wa Trump udahombeje cyane u Rwanda ku nyungu ruvana mu kohereza ibicuruzwa ku isoko rya Amerika.

U Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania mu 2016 byumvikanye kuzamura imisoro ku myambaro n’inkweto byambawe byoherezwa na Amerika ku isoko rya Africa kugira ngo biteze imbere inganda zo mu gihugu.

Umwaka ushize ‘Secondary Materials and Recycled Textiles Association’ ihagarariye za kompanyi zicuruza imyenda yambawe muri Amerika zaregeye Guverinoma ya Amerika ko umwanzuro w’u Rwanda ushyira mu kaga imirimo ibihumbi y’abanyamerika.

Muri Nzeri umwaka ushize, Amb. Claver Gatete wari Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko bari mu biganiro na US ku masezerano ya “AGOA” kuko US itanejejwe n’icyemezo cyo kuzamura imisoro kuri Caguwa.

Igitutu cya Amerika cyatumye Kenya, Uganda na Tanzania byisubiraho kuko Amerika yavuze ko ibivana mu masezerano ya AGOA, u Rwanda rwihagararaho kuri uyu mwanzuro.

Abasesengura ibya Politiki y’ubukungu bavuga ko mu ntambara y’ubukungu Perezida Trump yatangije bitangaje kuba ari no kuyirwana kandi n’igihugu gito cyane mu bukungu ugereranyije na Amerika.

Amerika niyo yungukira cyane mu bucuruzi muri aka karere, raporo y’ibiro bishinzwe uburuzi bwayo igaragaza ko mu 2016, u Rwanda, Tanzania, na Uganda binyuze mu masezerano ya AGOA byohereje muri US ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $43, mu gihe US yo yohereje muri ibi bihugu bitatu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $281.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
uwizeye Kuya 4-08-2018

@butera winsetsa ninde wakubwiyeko Imana irengera umuntu wishyize mu kaga uyitakambira urenganyije ariko ubyihamagariye we rwose ntibikunda hari abibwira ko bizahagararira kuri AGOA gusa ariko njye siko mbibona ni nkuko umuntu yaba akurihira amafrw y’ishuri n’amakaye maze rimwe ukamubwira uti"biriya bikayi umpa ntabwo binyubahisha nshaka agezweho cg ubyihorere maze ukibwira ko azahagarika amakayi gusa?!!!

Butera Kuya 1-08-2018

Iyo title ko itaboneye!
Ntabwo tuzahangayika,ahubwo Imana izaducira izindi nzira kandi nziza.