Rutshuru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye abasirikare 3 n’abasivile 4

Abasirikare batatu n’abasivile bane nibo baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Bambu na Kisheshe ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gitero cyabaye ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017,kikaba cyaragabwe ku modoka y’amacuruzi ngo iyi modoka ikaba yari ivuye i Bambu yerekeje ahitwa Iterero ikaza gusanga bayitangiriye aho bahise barasa urufaya rw’amasasu ntagutoranya.

Intumwa ya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru i Bwito,Hope Sabine yabwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko aba bantu bagabye iki gitero bari bambaye imyenda ya gisirikare ndetse anashimangira ko aba basirikare bapfuye ari abari baherekeje iyi modoka y’abacuruzi.

Ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere umwuka ntiwari mwiza i Bwito kuko abo mu bwoko bw’Abahutu bavuze ko abishwe byakozwe hagendeye kumoko gusa ubuyobozi bwasabye abaturage gutuza kuko hatangiye gukorwa iperereza.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo