Ruragetse  hagati  y’Abanyamakuru Ntwari John William,Kayitare  Jean Paul na Rushyashya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021 nibwo Umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru w’Ikinyamakuru Ireme News , Ntwari John William yashyikirishe ikirengo Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda(ARJ)n’Urwego rushinzwe Ubumugenzacyaha(RIB),aho arega Ikinyamakuru Rushyashya n’Umunyamakuru Kayitare Jean Paul kumutoteza,Urwango no kuba bamukorera urugomo.

Ntwali John William avuga ko abarega ubusagwe ,ibakwe ,umwete n’imbanduko bashyira mu kumwibasira , bakamwandagaza ndetse bakamutoteza mu rwango rwinshi avuga ko rwuje ubugome bagamije kumugira igicibwa bamwangisha abariho n’abazavuka.

Muri iki kirego akomeza avuga ko aba arega ibyo bamukorera bifashisha inzira z’isakazamakuru mu buryo budasaza ngo iyi mikorere uretse kumusiga icyasha inamwangisha ibikorwa ahuriramo n’abandi muri Sosiyete Nyarwanda.

Akomeza avuga ko ikirego cye gifatiye ku nkuru yanditswe n’Ikinyamakuru Rushyashya gihararariwe na Jean Lambert Gatare tariki 24 Nyakanga 2019 ifite umutwe ugira uti’’Ntwari John William :Mpemuke ,Ndamuke Mu Kwangiza Isura Y’igihugu Ukwirakwiza Ibihuha Wunguka iki?’’

Ngo iki kinyamakuru cyakomeje kugarura iyi nkuru ubutitsa mu myaka itatu ishize aho iheruka kugarurwa ejo bundi kuya 1 Kamana 2021.

Ku rundi Ruhande Ntwari John William avuga ko arega Umunyamakuru Kayitare Jean Paul ikirego gisa n’icya Rushyashya ashingiye ku kuba Youtube Channel ye yise URUNGANO TV avuga ko yafashe icyo yise uburozi bwica bwavuguswe na Rushyashya ikabushyira mu majwi ijambo ku ijambo tariki 11 Kamena 2020 kandi ngo akaba akunda kubigarura kenshi na henshi harimo no kubyohereza mu buryo bwihariya abantu azi ko baziranye na Ntwari akoresheje Whatsapp,Twitter ,Facebook n’ibindi.

Ntwari John William avuga ko yibaza impamvu y’ibi bisebo byose ashyirwaho aho yibaza impamvu abamusebya badatanga umusanzu wo kubigeza ku nzego zishinzwe kugenza ibyaha ngo akurikiranwe ahubwo bagahitamo guhora bamusebya banamusesereza.

Ashimnagira ko ibyo atari we wenyine abo arega batoteza ahubwo ko hari n’abandi benshi nubwo iki kirego yagitanze mu zina rye .

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Iroho Kuya 5-06-2021

MuZambanarorire muduhe Fonal u’iri burana

Aaaa Kuya 5-06-2021

Ntwali napfe kurutanga no ararega none se abo arega nabo ko baba batumwe kndi ababatuma ko bakorana na leta tubizi yaba iyo rushyashya cg abi biyita abanyamakuru ni intumwa z inzego za leta Kandi iyo leta ikoresha niyo Rib yaregeye ubwo rero ibyi rushyashya ikora irahagarikiwe njye mbona Ari kangura yo kwa habyalimana yiyise rushyashya kuko inkuru zabo nizimwe neza neza ivangura,gusebanya,urwangano amacakubiri... rushyashya ibisangiye na kangura ubwo rero niba idatumwa na leta bakabaye bayihana ndetse igakorerwa ibyo umuseso wakorewe kuko wo ntiwigeze ugeza aha rushyashya