RIB yabyinjiyemo :Min Gatabazi yahaswe ibibazo  ku  gushyira abakozi mu myanya mu buryo butubahirije amategeko

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yitabye Inteko rusange Umutwe w’abadepite atanga ibisobanuro mu magambo ku kibazo cyo gushyira abakozi mu myanya mu buryo butubahirije amategeko.

Raporo ya Komisiyo y’abakozi ba leta ya 2019-2020 ivuga ko ibi bibazo byiganje mu turere twa Kicukiro, Kayonza, Rwamagana, Karongi, Nyamagabe na Kirehe.

Minisitiri Gatabazi yabwiye Abadepite ko inzego za leta zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB zatangiye gukurikirana ibyaha bishobora kuba byaragaragaye muri iyo gahunda yo gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba leta mu turere dutandukanye.

Yavuze ko ari nako bamwe mu bayobozi bahamwe n’amakosa yo gushyira abakozi mu myanya mu buryo budakurikije amategeko bafatiwe ibihano birimo no kwirukanwa ku myanya bakoragaho muri utwo turere, cyangwa mu ishyirahanwe riduhuza RALGA naryo rivugwamo kugira uruhare muri ayo makosa.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abadepite ko ibyinshi mu bibazo byashyikirijwe Minaloc byarakemutse.

RBA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo