Close MORE NEWS Perezida Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi UMUBAVU.com admin Kuya 21-11-2017 saa 22:11' whatsapp Facebook Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe amaze kwegura mu gihe inteko yari yatangiye kwiga ku buryo bwo kumweguza ku ngufu kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017. Saa munani nibwo byari biteganyijwe ko abadepite batangira kwiga ku ngingo yo kweguza uyu mukuru w’igihugu umaze imyaka 37 ku butegetsi. Reuters ivuga ko ubwo ibiganiro byari bigitangira, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda yavuze ko Robert Mugabe yohereje ibaruwa ihamya ko yeguye, abibwira inteko yabyakiranye ibyishimo. Mugabe yari yahamagaje inama isanzwe y’abaminisitiri isanzwe iba ku wa Kabiri haza bane gusa abandi 17 bajya mu yo kumweguza. Mugabe yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka ku wa Gatandatu asimbuzwa Emmerson Mnanganwa yari yavanye ku mwanya wa Visi Perezida. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Mnangagwa yasohoye itangazo avuga ko atakwitabira ibiganiro byari biteganyijwe hagati ye na Mugabe, amusaba kwegura cyangwa akabikorerwa ku ngufu. Yavuze ko akiri mu buhungiro kandi adateganya kuhazva Mugabe atarava ku butegetsi kuko afite impungenge z’umutekano we. Yahunze Mugabe amaze kumwirukana bigafatwa nk’uburyo bwo gushaka ko umugore we Grace azamusimbura. Igisirikare cyinjiye muri politiki nyuma y’iyirukanwa rya Mnangagwa ugifitemo inshuti nyinshi zikomeye kuko yarwanye urugamba rw’ubwigenge. Mugabe niwe Perezida rukumbi wayoboye Zimbabwe kuva yakwigenga ku bakoloni b’Abongereza mu 1980. Yabanje kuyobora nka Minisitiri w’Intebe aba Perezida mu 1987, akomeza gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza nubwo ku myaka 93 ubuzima bwe busa nk’uburi mu marembera. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Perezida Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi UMUBAVU.com admin Kuya 21-11-2017 saa 22:11' whatsapp Facebook Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe amaze kwegura mu gihe inteko yari yatangiye kwiga ku buryo bwo kumweguza ku ngufu kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017. Saa munani nibwo byari biteganyijwe ko abadepite batangira kwiga ku ngingo yo kweguza uyu mukuru w’igihugu umaze imyaka 37 ku butegetsi. Reuters ivuga ko ubwo ibiganiro byari bigitangira, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda yavuze ko Robert Mugabe yohereje ibaruwa ihamya ko yeguye, abibwira inteko yabyakiranye ibyishimo. Mugabe yari yahamagaje inama isanzwe y’abaminisitiri isanzwe iba ku wa Kabiri haza bane gusa abandi 17 bajya mu yo kumweguza. Mugabe yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka ku wa Gatandatu asimbuzwa Emmerson Mnanganwa yari yavanye ku mwanya wa Visi Perezida. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Mnangagwa yasohoye itangazo avuga ko atakwitabira ibiganiro byari biteganyijwe hagati ye na Mugabe, amusaba kwegura cyangwa akabikorerwa ku ngufu. Yavuze ko akiri mu buhungiro kandi adateganya kuhazva Mugabe atarava ku butegetsi kuko afite impungenge z’umutekano we. Yahunze Mugabe amaze kumwirukana bigafatwa nk’uburyo bwo gushaka ko umugore we Grace azamusimbura. Igisirikare cyinjiye muri politiki nyuma y’iyirukanwa rya Mnangagwa ugifitemo inshuti nyinshi zikomeye kuko yarwanye urugamba rw’ubwigenge. Mugabe niwe Perezida rukumbi wayoboye Zimbabwe kuva yakwigenga ku bakoloni b’Abongereza mu 1980. Yabanje kuyobora nka Minisitiri w’Intebe aba Perezida mu 1987, akomeza gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza nubwo ku myaka 93 ubuzima bwe busa nk’uburi mu marembera. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu