Perezida Kagame ashobora kongera gutuma  Victoire Ingabire afugwa kubera ibyo ari gutangaza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko icyemezo cyafashwe cyo gufungura imfungwa ziherutse gufungurwa atari igitutu cy’amahanga, asaba ababyitwajwe kwitwararika.

Ni nyuma yo gufungura abagororwa basaga 2140 barimo Victoire Ingabire Umuhoza wari ufungiye ibyaha bitandukanye byatumye urukiko rumukatira imyaka 15 y’igifungo.
Umva ijambo yavuze ko Ingabire ashobora kwisanga yasubiye muri gereza

Nyuma yo gufungurwa Madame Ingabire yumvikanye avuga ko atasabye imbabazi, ubundi akumvikana avuga ko atasabye imbabazi kuko nta cyaha yakoze, ahubwo yasabye gufungurwa.

Ibi byatumye impapuro zitandukanye yasabiyeho imbabazi zihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse abo mu ishyaka rye ritemewe mu Rwanda, FDU Inkingi bavuga ko yafunguwe ku bw’igitutu cy’amahanga.

Ubwo yakiraga indahiro y’abadepite 80 bagize manda ya kane y’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Perezida Kagame yabakuriye inzira ku murima avuga ko igitutu cy’amahanga atari cyo u Rwanda rugenderaho.

Icyakora ntiyigeze akomoza ku izina Ingabire cyangwa irindi uretse kuvuga ngo ba basitari muri politiki.

Ati ” Ejo bundi tuba dufite abantu bangahe bicaye muri gereza…. Kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu, n’uwabaye umunyabyaha dushaka uko tubigenza kugirango n’ufite gakeya yubake igihugu….”

Akomeza akomoza kubavuga ko batasabye imbabazi, ibyumvikanye kuri Ingabire Victoire.

Ati ” Harimo ba basitari muri politiki, …njyewe ntabwo nasabye imbabazi buriya baturekuye kubera pressure.(igitutu). Pressure hano!!! ukomeje kubigenderamo urajya kwisanga wasubiyemo niba ari ubuhamya ushaka tukwereke ko pressure atariyo ikora hakora umutima, urisanga wasubiyeyo cyangwa wasubiye hanze kujya kuzerera.:

Perezida Kagame akomeza avuga ko u Rwanda rwababaye ku buryo ntawarukinisha.

Ati “Uru Rwanda mureba twaruvanyemo amasomo adatuma abantu badukanda ngo dukandike. Uwashaka yacisha make.”

Akomeza avuga ko uzabishaka azabana amahoro n’u Rwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
gakwandi Kuya 21-09-2018

umuyobozi mwiza nuhora ashakira igihugu cye iterambere, ndashimira umukuru w’igihugu cyacu warebye kure akabona ko n’abakoze ibyaha bafunze bashobora gutanga umusanzu mukubaka igihugu cyabo, akabaha amahirwe yo gusohaka muri gereza ngo bafatanye nabandi guteza imbere igihugu cyacu cy’urwanda ibyo nibyo gushimirwa, nkanenga bikomeye abihenura bakavuga ko nta mbabazi basabye, ibyo bigaragaza ko nicyaha bakoze batemer ko ari icyaha, ubwo nukuvuga ko banagisubiramo, inama na muha nareke kwihagararaho afatanye n’abandi kubaka aho gucura imigambi mibisha yo gusenya.

Sankara Kuya 19-09-2018

Ariko iterabwoba biri aha