Perezida Jinping w’u Bushinwa yakiriwe i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kugirira mu Rwanda.

Perezida Jinping wari umaze igihe cy’amezi abiri ategerejwe mu Rwanda, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru atwawe n’indege ya Air China yari ikubutse muri Sénégal aho yahuye na Perezida Macky Sall.

Yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda barimo hafi abaminisitiri bose bagize Guverinoma n’abandi. Yari aherekejwe na Peng Liyuan, umugore we n’abandi bayobozi benshi.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere mu gitondo yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ahagomba gusinyirwa amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Azakirwa kandi ku meza na mugenzi we w’u Rwanda ku manywa hanyuma ku gicamunsi asure urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mbere yo gufata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Perezida Xi yageze muri Sénégal avuye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu kuva ku wa 19 Nyakanga 2018.

Muri Afurika y’Epfo aho azajya avuye mu Rwanda, azaba yitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo mbere yo gusoreza mu Birwa bya Maurice.

Mu nyandiko yasohoye mbere y’uko agera mu Rwanda, Perezida Jinping ubaye uwa mbere mu bayoboye u Bushinwa ugeze mu rw’Imisozi 1000, yavuze ko yiteze byinshi mu ruzinduko yatumiwemo na Perezida Kagame.

Yagize ati “Mu myaka ishize, binyuze mu buyobozi bwa Perezida Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bakoresheje imbaraga zidasanzwe bafata iya mbere mu guharura inzira y’iterambere ribabereye. U Rwanda rushinga imizi muri gahunda zose z’iterambere, bitewe n’imiyoborere myiza n’ubwisanzure rusange.”

Perezida Xi yagaragaje ko yishimiye ibyo igihugu cyagezeho, anacyifuriza gukomeza kwicuma imbere.

Ati “Mu kuzamuka kutajegajega k’ubukungu mu Karere no ku Isi, u Rwanda rwabereye icyitegererezo ibihugu bifite gahunda yo kwiteza imbere no kongera kwiyubaka haba muri Afurika no hanze yayo.”

Kuva mu 1971, u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ushingiye ku bwubahane n’ubucuti. Perezida XI yavuze ko kuba ibihugu byombi biri ku ntera ndende, itandukaniro ry’ubuso n’umuco ariko “Inshuti nziza zumva zegeranye nubwo zaba zitandukanyijwe n’intera ndende”.

JPEG - 93.9 kb
JPEG - 155.6 kb
JPEG - 93.9 kb
JPEG - 96.9 kb
JPEG - 77.3 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo