Pasiteri Kamanzi Théophile wari Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Pasiteri Kamanzi Théophile wayoboraga Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR) akaba n’Umuhuzabikorwa w’Igiterane Rwanda Shima Imana, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Kanama 2018.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakozi b’Imana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro watangiriye iwe mu rugo Cosmos i Nyamirambo saa Mbili ahateraniye abagize umuryango we, inshuti ze n’abo babanye mu bihe bitandukanye. Biteganyijwe ko asezerwaho n’abo basenganye mu Rusengero rwa Apostolique i Remera saa yine. Pasiteri Kamanzi arashyingurwa i Rusororo saa cyenda z’umugoroba.

Pasiteri Kamanzi w’imyaka 65 yatangiye kuremba mu mpera z’umwaka ushize ariko akomerezwa cyane mu ntangiriro za Mutarama 2018. Yavurijwe mu Buhinde muri Gicurasi, aho yamaze ukwezi yitabwaho n’inzobere zo muri icyo gihugu.

Pasiteri Kamanzi yitabye Imana ahagana saa tanu n’iminota 50 mu ijoro ryo ku wa 29 Nyakanga 2018, azize uburwayi bwa kanseri y’igifu. Yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK aho yari amaze icyumweru arwariye.

Andi mafoto yo gusezera Pasiteri Kamanzi i Rusororo

JPEG - 510.3 kb
Abahagarariye Ihuriro ry’Amatorero mu Rwanda, Rwanda Evangelical Alliance bifatanyije n’umuryango wa Kamanzi mu muhango wo kumuherekeza
JPEG - 528.2 kb
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero mu Rwanda, Rwanda Evangelical Alliance, Rev. Dr Gahungu Bunini (uwa kabiri iburyo), Apôtre Dr Paul Gitwaza n’abandi bashyira indabo ku mva
JPEG - 583.6 kb
JPEG - 561.4 kb
JPEG - 572.9 kb
JPEG - 561.4 kb
JPEG - 524.3 kb

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu ijambo ry’uhagarariye umuryango yavuze ko Pasiteri Kamanzi yicishaga bugufi kandi ntiyizamuye mu cyubahiro nk’abandi banyedini. Yavuze ko Imana yisubije ibyo yari yatanze.

-  Umugore wa Pasiteri Kamanzi, Umulisa Médiatrice yavuze ko umugabo we yamubereye inshuti, umutware n’umushumba.

Yagize ati ‘‘Mu Ukuboza nkuko bavuze ko yakundaga abana, hari uwamusabye ko bajya kwisuzumisha muri CHUK baza gusanga afite ikibazo ku gifu. Bamuhaye imiti bamubwira kugaruka mu minsi itanu. Basanze igisebe kiri kwiyongera bamusaba kubagwa vuba. Yasize nimero ya telefoni, abanyetorero bakusanya ubushobozi bwo kujya kumuvuriza hanze. Yabwiye abashumba kutabwira abana uburwayi bwe ngo abakirisitu badakuka. Ari mu kinya Imana yamubwiye uko agomba kwigisha itorero guhinduka no kwigisha inyigisho ziboneye. Icyantangaje ni uko no mu burwayi bwe yakoraga umurimo.”

Yakomeje ati “Twagiye mu bitaro bamuvura isepfu yari yamufashe ngo adakomeza kubabara ndetse tukabona bigenda neza. Nafataga ko ashobora gutaha cyangwa akabaho. Abana barambwiraga bati ntashobora gutaha hari ibyo atarakora. Narababwiye ko ibintu byinshi yabikoze. Yasabye pasiteri umwe kujya gusengera abana be kuko yumvaga nta mbaraga ze. Yarimo ategura, buri kintu cyose yaragiteguye ku buryo atashye mu mahoro.”

Umulisa yari yarasabye Imana ko umugabo we yazatabaruka ahibereye. Yavuze ko uwo munsi yari yamubajije ihishurirwa yagize amuhamiriza ko ashaka gutaha.

-  Ubuhamya bw’umugore n’abana ba Kamanzi

Kamanzi Ibabaza Aude yagize ati “Data yadukundaga cyane kandi sitwe twenyine ahubwo hari abandi bana yareraga. Birababaje ko barumuna banjye batazagira amahirwe yo kubona umubyeyi ubarera ariko Imana irahari. Data yari umubyeyi mwiza, yari pasiteri wacu. Twagiraga amahirwe yuko yatwigishaga ijambo. Imana imuhe iruhukoridashira.”

-  Mushiki wa Pasiteri Kamanzi yavuze ko yishimiye ko musaza wabo yari umuntu ukomeye mu gihe batari babizi.

Yagize ati “Ntabwo musaza wanjye yakemera kuryama muri iyi sanduku. Byahise binyereka ko umwana wa mama na data ari mu ijuru.”

-  Umukwe wa Pasiteri Kamanzi yavuze ko akimenya indwara ya sebukwe yahise yumva bikomeye ariko ntiyiheba.

Yagize ati “Numvaga nakira nzamubera umushofri nkajya mutwara mu butumwa. Umunsi wa mbere numvaga nkuko Imana yazuye Razaro ari buzuke. Nuyu munsi twagiye muri morge numva ko ari buzuke. Umusaza yari inshuri yanjye magara. Waba uri umwana cyangwa umuntu mukuru mwabaga inshuti. Namubwiraga ikibazo nkumva ko agiye kugisengera gikemutse. Mama turahari kandi tuzakomeza tubabe hafi.”

Abavugabutumwa bakoranye umurimo w’Imana muri Uganda bari kuvuga uko babanye na Pasiteri Kamanzi mu ivugabutumwa bakoranye mu gihe kirekire.

Umwe yagize ati “Turi kumwe n’umuryango kandi tuzakomeza gukomeza ubufatanye muri byose. Twizeye ko hakiri ibyiringiro by’ahazaza. ”

-  Rev Pasiteri Rutayisire Antoine yiseguye ko atahise atabara umuryango wa Kamanzi kuko atari yamenye amakuru

Yagize ati “Icyo dukundira Imana ni uko ifata abantu ba nta kigenda ikabahindura amaturufu. Bibiliya iratubwira ngo nujya ahantu hari ikiriyo hajye hakubera ishuri. Twigane Kamanzi ngo imirimo yakoraga tugendere mu micyo ye. ”

-  Abantu benshi bari mu Rusengero rwa Eglise Apostolique mu gihe hanze hashinzwe amahema, hanashyirwa indangururamajwi zifasha abandi kumva uko umuhango uri kugenda umunota ku wundi.

JPEG - 508.6 kb
JPEG - 560.2 kb
JPEG - 524.7 kb
JPEG - 621.5 kb
JPEG - 580.8 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo