Nyuma y’imyaka 10, umupaka wa Gaza na Misiri wongeye kuba nyabagendwa

Ni nyuma yibiganiro hagati y’abayobozi ba Palestine n’ab’igihugu cya Misiri hafashwe umwanzuro ko umupaka uhuza intara ya Gaza n’igihugu cya Misiri wongera kuba nyabagendwa ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka isaga icumi yose.

Abashinzwe umutekano ba Palestine bari birukanywe muri aka gace n’umutwe wa Hamas mu mwaka wa 2007.

Igihugu cya Misri na Israel byahise bishyiraho inzitizi kuri uwo mutwe w’iterabwoba babuza urujya n’uruza kuri uwo mupaka mu kurwanya ko uyu mutwe wakongera kuhagenzura.

Kuri ubu aka gace kasubiye mu biganza by’abayobozi ba Palestine nyuma y’ibiganiro impande zombi zagiranye. Abanye Gaza bizeye ko ibi bizongera kubafasha kwishyira n’ukwizana kwabo. Nyuma y’ibiganiro, ku munsi wa gatandatu imodoka zitwara abantu zahise zongera gukora ku mpande zombi.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo