Ntidukwiye guha akato abakina firme ni ikinamico’’ Mn Uwacu Julienne

Ministre w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne avuga ko bidakwiye ko umuntu ukina Firme cyangwa ikinamico akwiriye guhabwa akato muri Sosiyete bitewe nibyo aba yakinye kuko biriya akina nibyerekana uko Sosiyete imeze hano hanze bityo ko bikwiye gutandukanwa n’ubuzima bwe bwite abamo.

Mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo yahano mu Rwanda kuri uyu wa 13 Kanama 2018 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti’’ niki gituma abakina Filme na makinamico muri sosiyete babafata uko batari babisanisha nibyo baba bakinye?

Muri cyo kiganiro abaturage bavuze ko bitewe na lole umuntu aba yakinye bamufata ko ariko n’umubuzima busanzwe ariko ateye, aha bakaba babivugaga batanga ingero ko udashobora gukina unywa itabi kandi mu buzima busanzwe utarinywa bityo bavuga ko bafata umuntu ujya kukina basanishije n’uko ateye mu buzima busanzwe.

Muri cyo kiganiro Dr Bihira Innocent umusenguzi mu by’ubuzima bwa muntu (Psychologist) yavuze ko abantu bakwiriye gutandukanya ubuzima bwite bwa muntu ndetse nakazi umuntu akora, yagize at” Mubyukuri ntabwo dukwiriye kubona umuntu ukina firme cyangwa ikinamico ngo tumubonemo ko ibyo yakinye ariko ameze mu buzima busanzwe kuko kariya nakazi nkakandi ikindi nuko gasaba ubuhanga n’ubushishozi”. Yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye gutera intambwe bakava mu myumvire nkiyo bakumvako akazi umuntu akora kadakwiye gufatwa nkuko ameze mu buzima busanzwe ko ntaho bihuriye."

Naho Ministre Uwacu Julienne ufite umuco nasporo mu inshinganoze yavuze ko bidakwiye ko umukinyi wa Firme cyangwa ukina ikinamico ba muha akato muri Sosiyete bitewe nibyo aba yakinye.

Yagize ati” Mu byukuri bariya bantu keretse iyo utabazi naho iyo uhura nawe buri munsi usanga ibyo akina ntaho bihuriye n’ubuzima bwe bwa burimunsi ikindi kandi abantu bakina Firme cyangwa ikinamico bakwiye ku bitandukanya n’uko bameze mu buzima busanzwe kuko ziriya n’impano umuntu aba afite, aha yatanze urugero avuga ko ushobora kubona umuntu yigana Pasiteri uburyo abwirizamo imvugo akoresha n’ijwirye mu ri rusange ibyo ntibivuze ko nawe aba abaye Pasiteri koko’’

Mn yakomeje avuga ko bidakwiye muri Sosiyete ko umuntu ufite impano runaka y’ibyo akora bidakwiye gufatwa ko ariko ateye mu buzima bwa burimunsi bityo ko ada kwiriye guhabwa akato cyangwa ngo ba mwishishe bitewe nibyo babona akinamo.

Mu kiganiro umukinyi wa Firme na makina mico Garasiyani uzwi nka Seburikoko yigeze gutangariza kimwe mu binyamakuru byahano mu Rwanda ko bimwe mu byatumye atongera kujya murusengero byatewe nuko iyo ageze mu rusengero abantu batangira ku murangarira baryanirana inzara ngo dore ko Seburikoko bigatuma batumva ibyabatwaye gu senga bituma afata umwanzuro wo kutongera gusubira mu rudengero bitewe nuko yabonaga abantu bakomeza ku murangarira.

Ni kenshi hirya no hino usanga umuntu ukina Firme cyangwa ikinamico bamufata ko no mu buzima busanzwe ariko ateye, ugasanga hari bamwe ba namwishisha bitewe nuko ba mubona.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo