Nta kavuyo dukeneye mu nzego z’ibanze mu gusohora amatangazo abuza abaturage umudendezo-Minisitiri Shyaka

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse gutangaza ko nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze kuva mu kagali kugeza ku rwego rw’umurenge wemerewe kwandika itangazo maze akarimanika ahantu runaka bitamenyeshejwe Akarere kugira ngo kabahe ubwo burenganzira.

Akarere ni urwego ruri hejuru y’Akagali ndetse n’Umurenge bityo kakaba kagomba kureberera izo nzego maze bagakora amatangazo bemeranyijweho kandi afitiye abaturage akamaro, naho ibyo kwicara umuyobozi wo muri izo nzego agasohora itangazo yishakiye rimwe na rimwe ayo matangazo aba abangamiye abaturage.

Umuturage Umubavu.com wegereye ukora umwuga w’ubucuruzi yagarutse kuri amwe mu matangazo asohorwa cyane cyane n’abo bayobozi bavuga ko ibikorwa byo gucuruza mu tubari birangira saa mbiri kandi bakangurirwa gukora 24/24.

Yagize ati "Ayo matangazo yari atubangamiye, umuyobozi w’Akagali yarotaga maze mu gitondo akazinduka yandika itangazo rikumira ibikorwa by’abaturage".

Undi nawe yabuze ko hari igihe wimaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa idene mu kabari mu gitondo agashishimura ibaruwa ihagarika ako kabari akagashinja ibyo ashaka byose ariko ubu arajya abanza abibwire Akarere gakore iperereza maze baze bafata umwanzuro, ibintu twarenganiragamo.

Yagize ati "Nkanjye mfite akabari, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali kacu yari amfitiye amadeni atagira umubare maze agaruka kunsaba irindi deni maze muhakaniye ambwira ko mu gitondo aranyereka”.

Koko mu gitondo yazindukanye igipapuro gihagarika akabari maze arakihamanika ubwo mpagarara mu kazi. Urumva rero ko twabangamirwaga.

Undi nawe yabuze ko yabonaga ziriya mpapuro zamanukaga hamwe na hamwe maze bigatera umwanda kuko wasangaga n’umuyobozi w’umudugudu yandikaga itangazo bityo bigakurura umubare mwinshi w’impapuro.

Yagize ati "Impapuro zabaga nyinshi ku mapoto atwara insinga z’umuriro maze imvura yagwa ikazinyagira zikagwa, bityo bigakurura umwanda, turashimira byimazeyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Twabibutsa ko muri kino cyumweru aribwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Prof Shyaka Anastase yavuze ko nta muyobozi wemerewe gusohora itangazo iryo ariryo ryose bidaturutse ku rwego rw’Akarere kareberera izo nzego z’ibanze.

PNG - 255.8 kb
Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu yandikiye abayobozi bose b’ uturere ibamenyesha ko ubuyobozi bw’ akarere aribwo buzajya bugenzura amatangazo-bwiriza bukemeza niba atangazwa.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Sinyihinyuye Christophe Kuya 14-01-2019

Ahooo!Harakabaho Nyakubahwa President wa Repuburika H.E Paul Kagame na Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastaze.ubundi ni uko bishyirwa mubikorwa ariko biba byavuzwe pe!icyi cyemezo cyo gishimwe nabeeenshi.

Sinyihinyuye Christophe Kuya 14-01-2019

Ahooo!Harakabaho Nyakubahwa President wa Repuburika H.E Paul Kagame na Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastaze.ubundi ni uko bishyirwa mubikorwa ariko biba byavuzwe pe!icyi cyemezo cyo gishimwe nabeeenshi.