No mu minsi iza tuzahatana mu matora-Umuvugizi wa DALFA-UMURINZI-Video

Umuvugizi w’ishyaka DALFA-UMURINZI ritaremerwa mu Rwanda, Mahoro Jean avuga ko mu ishyaka abereye umuvugizi biteguye gukora hasi no hejuru bakumvisha abanyarwanda ibishyizwe imbere muri iri shyaka birimo Politiki y’amahoro igamije kugirira neza abaturage, yahishuye ko ngo no mu matora ari imbere bazayahatanamo.

Iri shyaka riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), DALFA-Umurinzi, Mahoro avugira, ryashinzwe n’umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Madamu Ingabire Victoire mu mwaka ushize wa 2019, akaba ari na we uribereye umuyobozi.

Mahoro Jean uvugira DALFA-Umurinzi, ni umusore wacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, avuka mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero nkuko abyivugira.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Mahoro yatangiye avuga ku bantu usanga bumva nabi ’Opozisiyo’ bakayifata nk’abanzi b’igihugu, nk’ibyihebe cyangwa nk’abantu bagambiriye kugirira nabi igihugu cyabo cyangwa ubutegetsi buriho, akavuga ko kuri we Opozisiyo atayifata nk’ababitekereza gutya,.

Kuri we ati "Opozisiyo ni uburyo ushobora gutangamo ibitekerezo byawe uko ubibona kubera ko uri ku butegetsi ubona hari ibyo mutari kwemeranwaho, noneho wa wundi uri ku butegetsi akaba yabikosora, igihe atabikosoye, wowe uri mu ishyaka riri ku ruhande, hakaba hari igihe cyazagera kubera bya bitekerezo byawe byiza ufite, abantu bakagukurikira bakavuga bati ’noneho turabona uri ku butegetsi adashoboye, ngwino utuyobore kuko uriho hari ibyo atabashije kubahiriza, iyo ni yo Opozisiyo ubundi’ ".

Abajijwe uburyo azahangana n’abantu batumva neza Opozisiyo icyo ari cyo, Mahoro ati "Burya, kugira ngo ibintu bihinduke, ni uko ubanza kubivuga noneho ukanabyumvisha abantu, twe twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo twumvishe abanyarwanda ko twebwe muri DALFA-Umurinzi icyo dushyize imbere ari Politiki y’amahoro, igamije kugirira neza abaturage, guha ubwisanzure abantu bose, no kubaka amahoro arambye ndetse no kugeza iterambere ku bantu bose muri rusange".

Avuga ko ngo ibi bazakomeza kubivuga no kubisobanura kandi ngo ikizabibafashamo ni uko muri DALFA-Umurinzi ibyo bazashinjwa byose ngo byaba no gutotezwa binyuze mu binyamakuru n’ahandi, bazagerageza kwerekana ko ntaho bahuriye n’ibyo bikorwa, ati "Kandi nta kimenyetso na kimwe kizagaragaza ko twebwe abantu bo muri DALFA-Umurinzi tugamije kugirira nabi igihugu cyacu, ingobyi iduhetse".

Mahoro akomeza avuga ku rubyiruko rwirirwa rwikurikirira iby’abandi ku mbuga nkoranyambaga, akavuga ko rukwiriye kugira uruhare muri Politiki y’igihugu ngo kuko ibiri gukorwa ubu ari rwo bizagiraho ingaruka.

Atanga urugero ku kuba muri 1994, urubyiruko rwinshi rw’icyo gihe arirwo rwijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akavuga ko uru rubyiruko rw’iki gihe iyo ruza guhaguruka rukanga ibyabaga, bitari gushyirwa mu bikorwa, ati "Urubyiruko ruhagurukiye hamwe rugakora ibyiza, rugatanga umusanzu warwo mu kubaka Politiki nziza y’igihugu, byatanga umusaruro mwiza kuri ejo hazaza ndetse n’ubungubu muri rusange".

Abajijwe ku bitagenda ku rubyiruko rw’ubu, agaruka ku kuba urubyiruko rutinya cyane Politiki ruvuga ko itarureba, ugasanga ngo rwiha umupaka ruvuga ko hari ibitarureba, ngo rukwiye gutinyuka ndetse rukumva ko rushoboye.

Uyu muvugizi wa DALFA-UMURINZI kandi yabajijwe ku isakwa ry’umuyobozi w’irishya, Madamu Ingabire Victoire ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize uru rwego ngo ruvuga ko ruri mu iperereza ku kuba yaba akorana n’imitwe irwanya ubutegetsi buriho, avuga ko atavugaho byinshi kuko n’ubundi bikiri mu iperereza.

Yabajijwe kandi kuri Venant Abayisenga wavuye mu rugo kwa Ingabire agiye kugura ama-unités ya Telefone kuva ubwo ntagaruke akaburirwa irengero, avuga ko nkuko amategeko abiteganya umunyamategeko wabo yatanze ikirego bityo bakaba bategereje igisubizo cy’inzego z’iperereza.

Ku barwanashyaka ba DALFA-UMURINZI bakunze kumvikana baburiwe irengero cyangwa bikavugwa ko bishwe, yabajijwe niba nta raporo nyirizina yakozwe n’inzego zibishinzwe igaragaza nyirizina uko byagenze, avuga ko ibi na bo ngo bibatera impungenge kandi mu Rwanda hari inzego z’umutekano zizewe cyane.

Yagaragaje ko muri DALFA-UMURINZI ngo bategereza igisubizo kuri Dosiye nk’izi bakakibura, aboneraho gusaba inzego z’umutekano kubagaragariza abibasira abo muri DALFA-UMURINZI gusa.

Ati "Bigaragara ko hari abantu bashinzwe kwibanda kuri abo bantu, rwose izo nzego z’umutekano zidufashe kugira ngo abo bagizi ba nabi bibasiye igice kimwe cy’abantu baboneke".

Muri iki kiganiro cyihariye UMUBAVU wagiranye n’umuvugizi wa DALFA-UMURINZI, Mahoro Jean, cyagarutse kandi ku buzima bw’iri shyaka, uyu muvugizi avuga ko nubwo gukora bigoye ngo ariko bakomeje gukora bashaka abarwanashyaka kandi ngo byose bakabikora bubaha amategeko y’igihugu.

UMUBAVU wamubajije kandi umubare w’abarwanashyaka, avuga ko babafite ngo bahagije kandi ngo baramutse bahawe uburenganzira bwo kwandikisha ishyaka bari tayari.

Abajijwe niba bizeye cyangwa babona bizaborohera kwandikisha ishyaka DALFA-UMURINZI rikemerwa n’amategeko mu Rwanda, Mahoro yavuze ko babyizeye kandi ngo si no kuryandikisha gusa, ati "Tuzi neza ko ibitekerezo byacu muri DALFA-UMURINZI ariyo mpamvu twashinze ishyaka, tuzashinga ishyaka ryemerwe ndetse no mu minsi izaza tuzahatana no mu matora kandi tuzayatsinda".

Avuga ko ngo nta cyabuza abanyarwanda kubatera ingabo mu bitugu kubera ibitekerezo byabo muri DALFA-UMURINZI, ngo nta n’icyababuza kubona intsinzi, ati "Kuko abantu bakurikira igenamigambi ry’ishyaka, ntabwo bakurikira umuntu".

Mahoro avuga ko yaje muri Politiki ayikunze ntawumushutse kandi ngo yayizanywemo no kubaka u Rwanda rwiza rurambye kandi ngo rwubakiye ku murongo n’umusingi ufatika.

Yagarutse ku kuba u Rwanda mu mategeko yarwo rwemera amashyaka menshi, avuga ko ari uko rubona nta kibazo kibirimo.

Avuga ko nubwo igihugu cyaba giteye imbere cyane, ibinengwa bitabura bityo nk’urugero ngo niba u Rwanda ubu rumeze nka Singapour, rwarushaho kuba igihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ati "Iteka umuntu aho ari, ntabwo haba hamunyuze, aba yumva yarengaho akajya n’ahandi".

Mahoro yagarutse ku kibazo cy’ubushomeri mu Rwanda avuga ko muri DALFA-UMURINZI bakunze gutanga umurongo w’uko ibintu byagenda bukagabanuka, aboneraho kubwira urubyiruko ko iyi ari nk’imwe mu mpamvu zatuma rubona ko hari ibitagenda mu gihugu.


Mahoro Jean, Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA-UMURINZI


Ubwo Madamu Ingabire Victoire yatangazaga ku mugaragaro ko yashinze ishyaka rya DALFA-Umurinzi mu mwaka ushize wa 2019

Ibi n’ibindi byinshi tutavuze muri iyi nkuru, urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo