Mu mvugo ikakaye Perezida  Kagame yahaye gasopo abashaka  guhungabanya umutekano w’u  Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko umuntu wese wahirahira ashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda bitamugendekera neza kuko Igihugu gikomeje kubaka ubushobozi bw’Igisirikare cyacyo kandi kikaba kiteguye guhangana n’icyashaka guhungabanya u Rwanda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yabivugiye mu muhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rw’aba ofisiye bato.

Abasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Igihugu gitere imbere kigomba kuba gifite isigirikare cyiza na cyo kikagirwa cyiza no kuba buri wese ukirimo arangwa n’imyitwarire myiza.

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko kandi ibi bisaba kubaka ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda kugira ngo iki gihugu gikomeze kubana neza n’amahanga.

Ati “Uhereye no ku baturanyi twifuza umubano mwiza tugakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke, duhereye ari mu Majyepfo, Iburengerazuba, iburasirazuba ndetse n’Amajyaruguru.”

Yavuze kandi ko ubwo bushobozi bwubakwa mu gisirikare bugomba no kwifashishwa mu guhangana n’iterabwoba cyangwa icyahungabanya Abanyarwanda bose aho cyaturuka hose.

Yagize ati “Bikanumvikana ko uwashaka guhungabanya umutekano wacu ubusugire bwacu bitamugendekera neza. Ni ukuvuga ko bihenze cyane byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje, ni aho ibyaco bigarukira ku kubaka ingufu.”

Yanavuze ko ubwo bushobozi bugomba no gukoreshwa mu gutanga umusanzu ahandi hanze mu gihe bwaba bwifuzwa kandi ko byagiye bikorwa nko mu bihugu cyangwa Umuryango w’Abibumbye wagiye witabaza igisirikare cy’u Rwanda mu kugarura amahoro aho atari.

Yibukije abasirikare n’abarangije amasomo uyu munsi ko batangiye urugendo mu nzira y’ubuyobozi mu bikorwa biranga ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Mugomba guhora muzikirikana ko umurimo wanyu mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, ababyeyi banyu, abavandimwe banyu, aho mukomoka. Iyi ni inshingano iremereye, mugomba kubiha agaciro bikwiye, RDF igakomeza kwiyuba no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa haba m baturanyi cyangwa mu bindi bihugu cyane cyane bya Africa.

Yaboneyeho gushimira iri shuri rya Rwanda Military Academy rikomeje gutera intambwe ishimishije.

Yavuze ko abagize amahirwe yo kujya kwiga muri iri shuri, bagomba kuyabyaza umusaruro bagakoresha mu buryo bukwiye aya mahirwe banafasha iri shuri gutera imbere.

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira imiryango n’inshuti z’aba basoje amasomo ya gisirikare anifuriza imirimo myiza abayarangije kuko binjiye mu muryango mwiza wa RDF.

Yagize ati “RDF ni umuryango umeze neza twese twishimira kuba turimo, iryo zina ryiza rizakomeze kubagaragaraho mukomeze kuryubaka ari na ko twubaka Igihugu cyacu.”

Perezida Kagame kandi yibukije abarangije aya masomo ko batangiye inzira nshya mu bikorwa biranga ingabo z’u Rwanda ndetse abibutsa guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera abanyarwanda kandi ko bagomba kubiha agaciro gakwiye bityo RDF igakomeza kwiyubaka ndetse igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo