Mu Rwanda abadepite batangiye kwiga ku mushinga w’itegeko rishya ku ngengabitekerezo ya jenoside

Ubwo bamwe mu badepite bagize inteko ishingamategeko bafatanyije na komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside bungurana ibitekerezo umushinga w’itegeko ry’ingengabitekerezo ya jenoside bagiye bagaruka ku kuba hajya hakoreshwa amashusho ndetse n’amajwi kuko ngo ibi ari bimwe mu byajya byifashishwa nk’ibimenyetso bifatika mu kubona amakuru ku bafite ingengeabitekerezo ya jenoside,ibi ni bimwe mu bitekerezo bijyanye n’uyu mushinga w’itegeko byagiye bitangwa na bamwe mu badepite batandukanye.

Umujyanama mu mategeko wa ministeri y’ubutabera Me Evode UWIZEYIMANA aravuga ko kuba hazajya hafatwa amashusho n’amajwi hari icyo bizahindura mu mivugire y’ibyo abantu bavugira mu ruhame cyangwa se bakora kuko ngo kuba ubu buryo butari buhari byatumaga abantu bakwirakwiza iyi ngengabitekerezo ya jenoside ngo ariko iri tegeko niribaho bizatuma abantu bitwararika mubyo bavuga.

Muri ibi biganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga w’itegeko ku ngengabitekerezo ya jenoside hemejwe ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu magambo cyangwa mu bundi buryo bugaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko,.. iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo