Mpayimana Phillippe yandikiye inteko ishingamategeko

KURI MADAME PEREZIDA W’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO, UMUTWE W’ABADEPITE (2018-2023)
KIGALI – REPUBULIKA Y’URWANDA

Gusaba ko itegeko ngenga 10/2013 ryemerera abanyarwanda batari mu mitwe ya politiki kwiyamamaza ryavugururwa Banyacyubahiro, Badepite Duherutse mu matora aho abaturage bitoreye intumwa. Nyamara bamwe mu biyamamazaga bitwa abakandida bigenga, dusanga bacibwa intege n’itegeko ritabaha uburenganzira n’ubushobozi bureshya kandi busesuye.

Umukandida wigenga asabwa kugabana imyanya n’abakandida batanzwe n’amashyaka, kandi badasanganywe ubureshye imbere y’itegeko. Mu by’ukuri, igihe buri shyaka rihabwa ingengo yo kwitegura buri mwaka, rikanakora amanama mu gihugu igihe cyose (12/12), umukandida wigenga yemererwa gukora politiki igihe cy’ukwezi kumwe gusa amaze kwemezwa na Komisiyo y’amatora. Ingengo y’imari y’igihugu yagombye guteganya ubufasha buhwanye nibura na 1/12 cy’ingengo ihabwa amashyaka.

Ku byerekeye uburyo imyanya itsindirwa, kuba ishyaka rigize 5% rihabwa imyanya ibiri mu nteko, ntibisobanutse impamvu umukandida wigenga uyagejejeho bamuha umwanya 1 mu nteko. Ibi kandi bisobanuye ko haramutse hiyamamaje abakandida bigenga 20 bagatsinda bose 5%x20 = 100%, inteko yahomba abadepite 33, bityo imyanya yose ikaba ituzuye kuko itegeko ribisaba. Birakwiye rero ko umwanya umwe uharanirwa usabwa amajwi nibura 1,88% bihwanye n’ijanisha ry’imyanya 53 yose hamwe. Itegeko ritateganije iyi mitsindire isesuye ishoboka y’abigenga ntabwo ryuzuye.

Ku byerekeye « Ingingo ya 115: Isimburwa ry’Umudepite utari kuri lisiti y’Umutwe wa Politiki cyangwa Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki », birumvikana ko iyi ngingo yagombye kuba ireba n’umudepite uzaba yariyamamaje ku giti cye. Ariko kuba agabana imyanya n’abakomoka mu mashyaka ntibyakorohera Komisiyo y’igihugu kumusimbuza bitewe n’uburyo atorwamo. Iyi ni imbogamizi ituma abigenga badahabwa karibu.

Kuko umunyapolitiki wigenga nta mwaanya afite mu ihuriro ry’amashyaka, dusanga bikwiye ko umukandida depite wigenga yagirwa icyiciro cyihariye, agatorwa mu burushane bw’amajwi hagati y’abakandida bigenga, bityo igihe umwe avuye mu nteko akazasimbuzwa n’uwamukurikiye mu majwi, cyangwa se Komisiyo y’amatora igakoresha amatora yihariye ariko atareba ukundi imitwe ya politiki.

Birakwiye rero ko abakandida bigenga bagenerwa imyanya nibura ibiri cyagwa itatu mu nteko, kuko ari icyiciro cyihariye kandi cy’ingezi mu baturage b’igihugu. Koko rero, iki cyiciro ni ingenzi cyane kuko gishyigikira ubwisanzure n’ubushobozi bw’abaturage batari mu mashyaka, ntibabe mu bagore, mu rubyiruko cyangwa mu bafite ubumuga.

Twizeye ko iki gitekerezo atari umwihariko wacu gusa ari nayo mpamvu tugishyikirije n’itangazamakuru. Tubashimiye ubushishozi muzasuzumana iki kibazo, kugirango abanyarwanda barusheho kwiyobora mu bwuzuzane n’ubwumvikane. Murakoze.
Bikorewe iKigali kuwa 21/09/2018
MPAYIMANA PHILIPPE
Bimenyeshejwe : Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB),
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Izaby Kuya 28-09-2018

Rwose Mpayimana ukomeze witware neza,kandi nibyo bitekerezo byawe ukomeze ubitange mumahoro nituze,erega ntawamenye ejo harigihe wagirirwa nikizere ugahabwa umwanya muri gouvernement wowe witware neza gusa .

NATAL Kuya 25-09-2018

N’ukuri ukwiriye umwanya mu nteko. Kwitonda, kumvikana, ubushishozi... harabura iki ngo MPAYIMANA Philippe ajyemo koko? Abarimo mumwigeho nawe aze kuko dushaka abantu bafite ibyo bazatugezaho knd nawe arabifite. Thanks!