Mpayimana Philippe yiyemeje kuba umuvugizi w’amashyaka nyamara we adafite ishyaka

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu mwaka wa 2017, ku mwanya yari ahataniye na Perezida Paul Kagame na Dr Frank Habineza, avuga ko yiyemeje kuba umuvugizi w’amashyaka kandi nta shyaka na rimwe abogamiyeho, ngo akavuganira Demokarasi n’amahoro mu nyungu z’Abanyarwanda bose n’amashyaka yose adakangisha intwaro.

Mu cyo yise ko ari ubutumwa bw’ukwezi k’Ukwakira 2019 yageneye Abanyarwanda bose, Mpayimana Philippe uherutse gutangaza ko yahisemo guhagarika ibyo gushinga ishyaka riharanira Iterambere ry’Abanyarwanda, PPDR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais) kubera ko abarwanashyaka banze gutanga imisanzu, avuga ko ahamagarira Abanyarwanda bose kwanga intambara n’iterabwoba mu gihugu.

Ati "Banyarwanda, nshuti dusangiye gukunda igihugu twarazwe na Gihanga, ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha k’Ugushyingo uyu mwaka, u Rwanda tuzaba tumaze imyaka 60 dutangiye ubushyamirane hagati y’abana b’u Rwanda".

"Mbere y’umwaka wa 1959, nta na rimwe igihugu cy’u Rwanda kigeze giterwa ubwoba n’abana bacyo, nta na rimwe kigeze cyicamo ibice bibiri ngo hitwe ko hari abari hanze bashaka gutera abari imbere cyangwa abari imbere batere umugongo abo hanze".

Uyu mugabo wavutse mu 1970 avuga ko umwivumbagatanyo wo mu 1959, wasigiye Abanyarwanda umurage mubi utuma bumva ko intambara ari igikoresho cya Politiki.

Asaba Abanyarwanda aho bari hose haba mu gihugu no hanze yacyo kubaha umurage ukomeye buri wese yifuza gusigira abana be ari wo ’igihugu gitekanye, gitemba amata n’ubuki’.

Asoza ubu butumwa bwe avuga ko asaba Abanyarwanda bose bakunda amahoro, gufatanya gukora urutonde rw’abiyita abanyapolitiki bashyigikiye intambara mu rwego rwo kubamagana ku mugaragaro ari nako hakorwa ubuvugizi ku banyapolitiki bose badashyigikiye intambara bakagira uruhare bifuza muri Politiki y’u Rwanda.

Avuga ko Demokarasi idashobora kugerwaho mu masasu no mu iterabwoba.

Umva muri Video birambuye ubutumwa Mpayimana Philippe avuga ko yageneye Abanyarwanda bose muri uku kwezi k’Ukwakira:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo