Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka 7 ku gusambanya ababyinnyi be ku gahato

Umuririmbyi ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide wamamaye mu njyana ya rumba, yasabiwe n’umushinjacyaha gufungwa imyaka 7 ku byaha ashinjwa birimo gusambanya ku ngufu bane mu bahoze ari ababyinyi be.

Antoine Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi ashinjwa n’abahoze ari ababyinnyi be bane ko yabasambanyije ku ngufu, aho bavuga ko yabasambanyirije mu nzu yitaruye umujyi wa Paris, hagati y’umwaka wa 2002 na 2006.

Ikindi ashinjwa ni ukubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufatira umushahara n’ibyangombwa byabo.

Umushinjacyaha w’umufaransa utatangajwe amazina, yavuze ko ibyakozwe na Koffi Olomide ari ihohotera rishingiye ku gitsina, gushimuta ndetse no gutera ubwoba abo yasambanyije ku gahato.

Uyu mushinjacyaha yasabiye Koffi Olomide w’imyaka 62 y’amavuko igifungo cy’imyaka 7 mu rubanza rwashyizwe mu muhezo ruri kubera ahitwa Nanterre mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris.

Si ubwa mbere Koffi Olomide avuzweho ibyo guhohotera ababyinnyi be kuko no ku itariki ya 22 Nyakanga 2016 ubwo yari ari ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport i Nairobi, yakubise umugeri umwe mu bakobwa bamubyinira.

Muri 2012 nabwo yahawe igifungo cy’amezi atatu aryozwa gukubita umugeri ‘Producer’ w’umuziki we (umutunganyiriza umuziki/ibihangano). Kuri ubu kandi uyu muhanzi arashakishwa na Polisi ya Zambia ashinjwa gukubita umunyamakuru akamena na Camera ye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
gugu Kuya 22-02-2019

yewe ndumva ashaje nabi najya amanya gusaza atanduranyije mu kinyarwanda