Kigali: Mu gisenge cy’inzu y’umuturage havumbuwemo Gerenade 4


Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 13/8/2018,Mu kagali ka Biryogo,umudugudu wa Biryogo, umurenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali,umwana ufite imyaka 12 y’amavuko yatoraguye Gerinade inye mu ipafaru y’ inzu iri mu biganza by’akagali, azitiranya na Microphone (ibyuma by’umuziki) birakekwa ko zahashyizwe na Nsabimana Joseph ushinjwa Genocide wahunze igihugu.

Uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka 12 wakinaga na bagenzi be umukino wo kwihisha, yagiye kwihisha mu gisenge cy’inzu atuyemo n’umuryango we, maze ubwo yageragamo aba abonye ibyo yise microphone abahanzi bakoresha baririmba nuko abona n’izindi 3 zose arazihurutura yereka bagenzi be ngo batangire bige kuririmba , nuko hagoboka usanzwe azizi atabaza inzego z’umutekano,nk’uko uwitwa Batamuriza nyina w’uyu mwana yabibwiye itangazamakuru.

Ati”Nabaga muri iyi nzu kuko nari narabuze ubushobozi bwo kwishyura ahandi,aha mpamaze ibyumweru 3 uyu munsi nibwo nabyutse njya mu kazi numva barampamagaye ngo abana bakinaga “Saye” bajya kwihisha ,basanze Gerinade 4 mu gisenge nuko atangira kuzitemagura arangije gutema imwe hatambuka umugabo amubaza ibyo ari gutemagura aramufata amujyana ku kagali atabaza abashinzwe umutekano .”.
Abaturage batuye hafi y’uru rugo rwabonetsemo grenade bavuga ko ari izakera bityo abacumbitse muri iyo nzu zavumbuwemo badakwiye kubiryozwa .
Uwitwa ,Rugigana Abdoul Kalimu ati”Naziboneye n’aho bazikuye nahabonye ari 4 bigaragara ko ari izacyera cyane, gusa nyina arazira ubusa nawe ntiwazimenya.”

Claude Imanirabizi njyewe,ati” nazibonye ni Gerinade 4 umwana yuriye mu iparafu yishakira ibigare nuko arazibona azita mics z’umuziki ahubwo rwose Imana yamurinze.”

Ndayambaje Kalima Augustine umuyobozi w’akagali ka Biryogo nawe yabishimangiye avuga ko ntawe ukwiye kubiryozwa cyane ko ngo iyo nzu icungwa nk’imitungo yasizwe na bene yo . Ati”iyi nzu iri mu mudugudu wa Biryogo, umwana wakinaga yuriye muri parafo azisangamo dusanga amaze gutemagura gerinade 2 azita microphone zifashishwa mu kuririmba.Izi nzu zifite abazibamo ariko zicungwa na Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo yasizwe n’abanyirayo.Ku bw’amahirwe ntawe yakomerekeje turasaba abaturage kwitondera ibyo batazi birimo ibyuma n’ibindi n’aho babibonye bakihutira kubibwira ubuyobozi”

Ibi nanone byari biherutse mu karere ka Nyanza mu nkuru twabatangarije uwitwa Zirimwabagabo Eric w’imyaka 27 utuye mu Kagari ka Katarara, mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, yafatanywe gerenade eshatu mu gisenge cy’inzu y’iwabo.

Source : Celebzmagazine.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo