Close MORE NEWS Kenya: Odinga agiye gushyiraho indi Leta UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 4-01-2018 saa 06:34' whatsapp Facebook Umuyobozi w’Impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta muri Kenya (NASA), Raila Odinga, aravuga ko ishyaka abereye umuyobozi, NASA rigiye gushyiraho Leta yaryo. Odinga aravuga ko mu gihe kitarenze icyumweru azatangaza imirongo migari y’uburyo Leta ye izaba iteye, n’uburyo izahanga n’ishyaka riri ku butegetsi rya Jubilee riyobowe na Uhuru Kenyatta. Avuga ko azatangaza abaminisitiri bazaba bagize iyo Leta n’ibicuruzwa abayoboke ba NASA batazongera kugura mu rwego rwo guhangana n’ishyaka rya Kenyatta. Ikinyamakuru Standard Media dukesha iyi nkuru kiravuga ko Odinga amaze iminsi itatu ahitwa Malindi mu nama itegura ishyirwaho ry’iyo Leta. Odinga ategerejwe i Nairobi na bagenzi be bafatanyije mu buyobozi bwa NASA, ari bo Kalonzo Musyoka, Musalia Mudavadi and Moses Wetang’ula, ngo banoze uwo mugambi. Uyu mugambi wabo uri mu rwego rwo guhatira Leta ya Kenyatta kwemera kugirana na bo ibiganiro, nyuma y’aho banenze imigendekere y’amatora y’umukuru w’igihugu. Kuwa mbere tariki 8 Mutarama 2018, ni bwo Odinga azatangaza urutonde rw’abagize Leta iyobowe na NASA mu nama izabera mu gace (county) ka Kakamega. Mu cyumweru gishize Kalonzo Musyoka wizeye kuba Visi-Perezida wa Odinga, yavuze ko bazarahira Kenyatta nakomeza kwanga ibiganiro. Yagize ati “Perezida (Kenyatta) nta mutima agira? Njye n’umuvandimwe wanjye Raila tuzarahira nka Perezida na Visi-Perezida natemera ibiganiro ngo turwanya akarengane kabaye mu matora. Ntawe uzaduhagarika.” Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Kenya: Odinga agiye gushyiraho indi Leta UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 4-01-2018 saa 06:34' whatsapp Facebook Umuyobozi w’Impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta muri Kenya (NASA), Raila Odinga, aravuga ko ishyaka abereye umuyobozi, NASA rigiye gushyiraho Leta yaryo. Odinga aravuga ko mu gihe kitarenze icyumweru azatangaza imirongo migari y’uburyo Leta ye izaba iteye, n’uburyo izahanga n’ishyaka riri ku butegetsi rya Jubilee riyobowe na Uhuru Kenyatta. Avuga ko azatangaza abaminisitiri bazaba bagize iyo Leta n’ibicuruzwa abayoboke ba NASA batazongera kugura mu rwego rwo guhangana n’ishyaka rya Kenyatta. Ikinyamakuru Standard Media dukesha iyi nkuru kiravuga ko Odinga amaze iminsi itatu ahitwa Malindi mu nama itegura ishyirwaho ry’iyo Leta. Odinga ategerejwe i Nairobi na bagenzi be bafatanyije mu buyobozi bwa NASA, ari bo Kalonzo Musyoka, Musalia Mudavadi and Moses Wetang’ula, ngo banoze uwo mugambi. Uyu mugambi wabo uri mu rwego rwo guhatira Leta ya Kenyatta kwemera kugirana na bo ibiganiro, nyuma y’aho banenze imigendekere y’amatora y’umukuru w’igihugu. Kuwa mbere tariki 8 Mutarama 2018, ni bwo Odinga azatangaza urutonde rw’abagize Leta iyobowe na NASA mu nama izabera mu gace (county) ka Kakamega. Mu cyumweru gishize Kalonzo Musyoka wizeye kuba Visi-Perezida wa Odinga, yavuze ko bazarahira Kenyatta nakomeza kwanga ibiganiro. Yagize ati “Perezida (Kenyatta) nta mutima agira? Njye n’umuvandimwe wanjye Raila tuzarahira nka Perezida na Visi-Perezida natemera ibiganiro ngo turwanya akarengane kabaye mu matora. Ntawe uzaduhagarika.” Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu