Karasira Aimable yatawe muri yombi

Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

Ati “Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Karasira afite Channel ya youtube yitwa Ukuri Mbona akunze gucishaho ibiganiro bitandukanye bikubiyemo ahanini ibitekerezo bye bwite aho yibandaga ku nkuru zivuga ku karengane hirya no hino mu gihugu.

Muri kanama 2020 uyu mwarimu wakunzwe n’abatari bake yaje kwirukanwa muri Kaminuza aho yaje gutangaza ko yazize ibitekerezo bye bwite aho atarya indimi mu kurwanya akarengane.

Karasira mu biganiro bitandukanye yakunze kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda aho yakunze kugaruka ku Ishyaka riri ku butehetsi rya FPR-Inkotanyi aho arishinja imikorere mibi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Umibavu Tv Online na Umubavu.com,Karasira Aimable yavuze arii mu myigaragambyo itagaragara asaba ko Idamange Ryamugwiza Yvonne arekurwa kuko ari umwere abicishije mu ndirimo yamuhimbiye yise ’IDAMANGE’.

Mu kiganiro yagiranye na Umubavu tv Online na Umubavu.com, Karasira yavuze ko icyaha Idamange yakoze ari uko yatinyutse kuvuga ibiri mu mitima y’abanyarwanda benshi ndetse ko yarenze ku by’umutungo afite ,amoko akajya kuri youtube akavugira urubanda.

Akomeza avuga ko we aramutse ari mu nzego zifata ibyemezo yahamagara Idamange mu biro bye akamuganiriza akamubaza icyifuzo cy’abo avugira.

Ngo gufata umuntu nka Idamange ukamufunga ni kibazo gikomeye cyangwa umsizi nka Bahati akaburirwa irengero ari kimwe no gufata isazi ukasyicisha inyundo kuko atari abantu bakagombye kuba bateye ubwoba.

Ngo iyi ndirimbo yayikoze agira ngo yigaragambye ngo kuko hano mu Rwanda bitemewe yahisemo kubicisha mu ndirimbo.

Ati’’Iyi ndirimo ni nko kwigaragambya ariko kutagaragara , kuko iyo nyiririmbye n’uyikuze akayiririmba ntakibazo , ntawe tuvuga ngo dutera amabuye, gusa icyo twifuza nibarekure Idamange ,afungiwe akamama rwose’’

Yungamo ati’’Kugeza ubu Idamnage ni umwere nta cyaha cyari cyamuhama ariko niyo cyamuhama , mu Rwanda ntibakunze kubikora , mu Rwanda tureba ugiye mu bibazo tugahita tumwitakana twese, upfa kuba sisiteme yakwanze’

Karasira yakomeje avuga ko Idamange hari ibintu byinshi bahuje kuko ngo bose ari abacikacumu gusa ngo Karasira yaje guhinduka nyuma umushingwacumu.

Karasira yakomeje avuga ko ibyo Idamange yavuze byagombaga kuvugwa n’abantu nka Cardinale Kambanda cyangwa undi Musenyeri gusa ngo nabo batewe ubwoba.

Ati’’Umuntu rero nka Idamange ni imboneka rimwe , undi muntu naherukaga kumva avuga amagambo y’ukuri ariko akakaye ni Diane Rwigara’’

Karasira abajijwe ku bo yavugaga ko bamukoresha yavuze ko byarangiye ngo kuko ibyo bamukoreshaga ari kimwe no gufata Cardinal ukamujyana mu Musigiti bityo ko ibyo bashakaga ko abakorera atari umurongo yibonamo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 31-05-2021

Yoo karasira yafunzwe akurikijwe izindi Ntwali ziri muri gereza zizira ubusa basibe kumwica ariko fpr we uhora utwibutsa MRND yo kwa Habyalimana ariko be nako mbona wowe uyirengeje ubugome nubwicanyi