Ingabire Victoire ahishuye ibyakorewe umukozi we  anasaba  ikintu gikomeye FPR-Inkotanyi

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (DALFA-Umurinzi),Muhoza Ingabire Victoire avuga ko ababazwa cyane no kubona mu Rwanda hakiri abayobozi bakangurira abaturage kwanga bagenzi babo nkaho Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 nta somo yasize n’uburyo umukozi we yasenyewe ndetse ubuyobozi bugasaba bagenzi be kumushyira mu kato.

Ingabire Victoire kandi yavuze uburyo mu minsi ishize ubuyobozi bwakoreye urugomo umukozi we bukamusenyera ngo ni uko yubatse mu kibanza yamuhaye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge kandi yararokotse Janoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na Umubavu Tv na Umubavu.com ,Ingabire Victoire avuga ko abandi barokotse Jenoside bishyize hamwe bagaha uyu mukozi we amafaranga akubaka none ubu ubuyobozi bukaba buri kubajyamo bubabwira ko abafashwaga na FARG bazakurwa ku rutonde bunabasaba kutongera gufasha uyu mukozi we umunsi yagarutse mu itsinda ryabo.

Akomeza avuga ko abantu barimo kugerageza kwifasha ubwabo kugirango biteze imbere noneho ubuyobozi akaba aribwo bubaca intege ati’’Njyewe u Rwanda turimo uyu munsi ndimo ndibaza rurimo rurajya he?’’

Ingabire Victoire akomeza avuga ko yibaza niba 1994 hari isomo yasigiye abayobozi ati’’Ese murashaka ngo u Rwanda rusubire muri 94.Ibi ndabivuga ndakaye kuko bimaze kurenga’’.

Yungamo ko kuba abayobozi avuga ko atari bose kugeza uyu munsi bakora ibintu nk’ibyo barimo kwangisha abaturage ubuyobozi.Ngo niba umuyobozi abujije abaturage gufasha mugezi wabo ntabwo bazabona ko ariwe afiteho ikibazo gusa ahubwo bazavuga ko ari bose kuko bazicara biteguye ko ejo aribo azasabira ko badafashwa.

Akomeza avuga ko yamaganye abayobozi barimo gutoza abaturage kwanga bagenzi babo aho ashimira abaturage ba Mageragere banze gutererana mugenzi wabo ahubwo bakabwiza abayobozi ukuri ko bazakomeza kumufasha.

Akomeza avuga ko atumva uburyo umuyobozi ajya ku karubanda akavuga ko umuturage yananiranye akangurira abandi kumuhe akato mu gihe bagenzi be bamushima azira ngo ni uko amukorera gusa .Ashimangira ko hari abayobozi barigukora ibikorwa nk’ibyambere y’1994.

Yungamo ko abanyarwanda baciye mu mateka mabi bityo ko badakwiye kwemerera umuyobozi ngo abakoreshe ikibi kuko ababyemeye ubu bafungiye I Mageragere ati’’ ntakindi gihugu ushobora gusanza ubwenegihugu abwira undi mwenegihugu ngo mwange,bashobora kugirana amakimbirane hagati yabo bapfuye amasambu n’ibindi’’

Avuga ko ibi bimubabaza cyane kuko ibirimo gukorwa abanyarwanda babigizemo amateka mabi aho byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo akaba asaba abanyarwanda bose kudaha amatwi abayobozi babatoza kwanga bagenzi babo.

Ikindi agarukaho ni uko aho Leta yari yashoye amafaranga ngo ibone inyungu hapfuye kubera ikibazo cya Covid-19 gusa ngo ikigayitse ni uko amafaranga yabonetse yongeye gushorwa hahandi hahomba aho atanga urugero muri RwandAir no mu mahoteri .

Ikindi asaba FPR-Inkotanyi gufungura amarembo mu bucuruzi niba umuntu afite umuvandimwe we uba hanze yamwoherereza amafaranga agakora umushinga akiteza imbere ndetse agatanga n’akazi aho kuvuga ko ayo mafaranga avuye ku mwanzi.

Aha atanga urugero rw’umuturage washatse gushinga uruganda rwa Kawunga ariko agakomwa mu nkokora n’abamubwiye ko amafaranga arimo gukoresha yavuye ku mwanzi ,aha ashimangira ko ibi bidahindutse u Rwanda rutazatera imbere kuko ibiri gukorwa ari ugucukura urwobo.

Ikindi FPR-Inkotanyi nireka abanyarwanda bari hanze bagashora amafaranga mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda batazarebera uzaba aje kubisenya kuko azaba abangamiye inyungu zabo.

Ibi ndabivuga ndakaye kuko bimaze kurenga,94 ntasomo byabasigiye|FPR nihagarike Politiki yo gukumira





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
peace Kuya 25-08-2021

harya wowe ububa urukundo nyirama ngo tukwigireho.

Xxx Kuya 24-08-2021

None se nubona mundangire,ivangura n ingengabitekerezo bya Tom Ndahiro mukagirango arabyikoresha si benshi mu bategetsi bacu babimutuma ibaze gushaka umukozi wo guhembera ko abiba urwangano muri rubanda