Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere yitegweho iki?

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020, Inama y’Abaminisitiri iteraniye muri Village Urugwiro ikaba yitezweho kongera kuvugurura amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nkuko bisanzwe bigenda buri nyuma y’iminsi 15.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yateranye ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, ifatirwamo imyanzuro itandukanye irimo nko gusubukura ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, gukuraho ikiguzi cy’abasabwaga kwipimisha COVID-19 mbere yo guhurira nko mu birori (ubukwe n’ibindi), kwemerera abanyonzi gusubira mu muhanda n’isaha yo kuba umuntu yageze mu rugo yashyizwe saa yine z’ijoro.

Muri iyi nama yo kuri uyu wa Mbere benshi bategereje kumva ko utubari twakomorerwa na two tukongera gukora nyuma y’amezi arindwi, kumva ko imibare y’abitabira ibirori yakongerwa kimwe n’ibindi bihuza abantu benshi, kimwe no kongera gusubiza ibindi bikorwa mu buryo nkuko byari bisanzwe nubwo bitaba byose 100%.

Iyi nama ibaye mu gihe imibare y’abagaragarwaho n’icyorezo cya COVID-19 mu by’ukuri ikomeje kugenda igabanuka nubwo kuri iki Cyumweru hari uwahitanwe n’iki cyorezo bigatuma abamaze kwicwa na cyo kuva kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe uyu mwaka baba 31.

Nkuko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020, mu Rwanda hagaragaye abantu bashya bane (4) banduye COVID-19. Kigali: 1, Kirehe:2, Musanze:1.

Kugeza ubu abanduye bose 4,896 bagaragaye mu bipimo 518,988 bimaze gufatwa mu gihugu hose. Muri aba hakize 3,606 mu gihe 1259 ari bo bakirwaye.

Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo