Impinduka  mu buyobozi bwa Polisi  y’u Rwanda  n’Urwego rw’Amagereza

DCGP Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa asimbuye CGP George Rwigamba washyizwe kuri uyu mwanya mu 2016.

Impinduka zakozwe mu buyobozi bwa Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Amagereza zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Muri Kamena 2014 nibwo Marizamunda yimuriwe muri Polisi y’Igihugu avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Izindi mpinduka zabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu na none zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

JPEG - 386.8 kb

DCG Jeanne Chantal Ujeneza ni umwe mu basirikare bakuru b’abategarugori u Rwanda rufite

Mu bandi bahawe imyanya, harimo Mufulukye Fred wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Uyu hari hashize iminsi mike akuwe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Ibindi bigo byakozwemo impinduka harimo nk’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB; Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC; Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego.

Izindi mpinduka zabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu na none zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Iyi nama kandi yafatiwemo ingamba nshya zo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zirimo izivuga ko kwiyakira mu gihe cy’ubukwe (ibizwi nka Reception) bizakomeza kubuzwa.

Izi ngamba zidatandukanye n’izari zimazeho iminsi, zivuga ko ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

Gusa mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo ari two Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru ho ingendo zibujijwe kuva saa moya z’umugoroba (19:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, zemerewe gutwara abatarenze 50% by’abagenzi zisanzwe zemerewe gutwara.

Izi ngamba kanzi zivuga ko ishyingirwa rikorerwa imbere y’ubuyobozi no mu nsengero ryemewe ariko bikitabirwa n’abatarenze 20 kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Iyi ngamba yibutsa ko “Ibirori byo kwiyakira bibujijwe.”

Ibi birori byo kwiyakira biri muri bimwe biherutse gutuma benshi bafatirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, abasezeranaga barengaga kuri iri bwiriza bakajya kwiyakira mu mahoteli.







Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo