Close MORE NEWS Impamvu Dr Sezibera Richard atazasimbuzwa muri Sena UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 15-11-2018 saa 15:00' whatsapp Facebook Hashize iminsi Dr Sezibera Richard wari Umusenateri agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, umwanya yasimbuyeho Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), byatumye benshi batekereza ko uyu mwanya ugomba kubona uwujyamo nyamara Sena y’u Rwanda igiye kumara hafi umwaka wose igizwe n’Abasenateri 25 gusa kuko amategeko atemera ko asimbuzwa. Tariki 18 Ukwakira nibwo Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma, Sezibera wari umusenateri agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburazirazuba. Ubwo Minisitiri Dr Sezibera yaramutsaga Perezida Paul Kagame nyuma yo kurahirira kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku wa 19 Ukwakira, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko Sezibera yari agiye kumara imyaka ibiri ari umusenateri kuko yinjiye muri Sena mu Ukuboza 2016 asimbuye Mucyo Jean de Dieu witabye Imana. Itegeko Ngenga rigenga amatora mu Rwanda riteganya ko mu gihe umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize indi mpamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze, Perezida wa Sena abimenyesha Komisiyo y’amatora mu gihe cy’iminsi icumi. Amatora yo kumusimbura akorwa iyo igihe cya manda y’abasenateri gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe. Bivuze ko Dr Sezibera adashora gusimbuzwa kuko Manda y’Abasenateri isigaje igihe kitageze ku mwaka ngo irangire. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Munyaneza Charles yemereye IGIHE ko nta matora azaba yo kumusimbura. Yagize ati “Ntabwo bizashoboka kuko ntabwo umwaka wari ukirimo, twamaze no kubimenyesha Inteko, ntabwo amatora azaba.” Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryageneraga abasenateri manda imwe y’imyaka umunani ishobora kongerwa. Nyuma yo kuvugururwa mu 2015, Itegeko Nshinga ubu ryemerera abasenateri manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Manda y’abasenateri izarangira umwaka utaha yatangiye tariki ya 10 Ukwakira 2011, nyuma y’amatora yari yabaye tariki 26 na 27 Kanama uwo mwaka. Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26. Barimo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, 4 bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; Umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta, n’umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga. Dr Sezibera yari ahagarariye intara y’Amajyepfo mu basenateri 12 batorwa n’inzego zihariye. Ubwo Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yarahiriraga inshingano nshya ku wa 19 Ukwakira. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Ndagijimana Pascal Kuya 18-11-2018 Umuyobozi wacu mwiza turamushyigikiye kandi azabikoraneza. Ndagijimana Pascal Kuya 18-11-2018 Umuyobozi wacu mwiza turamushyigikiye kandi azabikoraneza. INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Perezida Museveni yongeye kuzamura mu mapeti umuhungu we birakemangwa imyidagaduro Videos: Utundi dushya utigeze umenya ku bukwe bw’umuhanzikazi Olive wapfakaye akiri umugeni politike Iyo u Rwanda rutabaho ntabwo u Burundi bwari kugira ibibazo? Perezida Kagame amakuru Ingabire Victoire yanyomoje amakuru avuga ko agiye gusohoka mu Rwanda amakuru Leta ishobora kongera umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) amakuru Abahungu bahigitse abakobwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2018 amakuru RDC: Abasirikari 2 ba FARDC bishwe baciwe imitwe n’inyeshyamba za FDLR amakuru Perezida Tshisekedi yaganiriye na Kabila ku gushyiraho Guverinoma nshya ihuriweho n’impande imyidagaduro Se wa Diamond ashobora gucibwa amaguru kubera uburwayi bw’amayobera NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)
Impamvu Dr Sezibera Richard atazasimbuzwa muri Sena UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 15-11-2018 saa 15:00' whatsapp Facebook Hashize iminsi Dr Sezibera Richard wari Umusenateri agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, umwanya yasimbuyeho Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), byatumye benshi batekereza ko uyu mwanya ugomba kubona uwujyamo nyamara Sena y’u Rwanda igiye kumara hafi umwaka wose igizwe n’Abasenateri 25 gusa kuko amategeko atemera ko asimbuzwa. Tariki 18 Ukwakira nibwo Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma, Sezibera wari umusenateri agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburazirazuba. Ubwo Minisitiri Dr Sezibera yaramutsaga Perezida Paul Kagame nyuma yo kurahirira kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku wa 19 Ukwakira, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko Sezibera yari agiye kumara imyaka ibiri ari umusenateri kuko yinjiye muri Sena mu Ukuboza 2016 asimbuye Mucyo Jean de Dieu witabye Imana. Itegeko Ngenga rigenga amatora mu Rwanda riteganya ko mu gihe umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize indi mpamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze, Perezida wa Sena abimenyesha Komisiyo y’amatora mu gihe cy’iminsi icumi. Amatora yo kumusimbura akorwa iyo igihe cya manda y’abasenateri gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe. Bivuze ko Dr Sezibera adashora gusimbuzwa kuko Manda y’Abasenateri isigaje igihe kitageze ku mwaka ngo irangire. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Munyaneza Charles yemereye IGIHE ko nta matora azaba yo kumusimbura. Yagize ati “Ntabwo bizashoboka kuko ntabwo umwaka wari ukirimo, twamaze no kubimenyesha Inteko, ntabwo amatora azaba.” Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryageneraga abasenateri manda imwe y’imyaka umunani ishobora kongerwa. Nyuma yo kuvugururwa mu 2015, Itegeko Nshinga ubu ryemerera abasenateri manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Manda y’abasenateri izarangira umwaka utaha yatangiye tariki ya 10 Ukwakira 2011, nyuma y’amatora yari yabaye tariki 26 na 27 Kanama uwo mwaka. Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26. Barimo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, 4 bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; Umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta, n’umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga. Dr Sezibera yari ahagarariye intara y’Amajyepfo mu basenateri 12 batorwa n’inzego zihariye. Ubwo Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yarahiriraga inshingano nshya ku wa 19 Ukwakira. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Ndagijimana Pascal Kuya 18-11-2018 Umuyobozi wacu mwiza turamushyigikiye kandi azabikoraneza. Ndagijimana Pascal Kuya 18-11-2018 Umuyobozi wacu mwiza turamushyigikiye kandi azabikoraneza. INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Perezida Museveni yongeye kuzamura mu mapeti umuhungu we birakemangwa imyidagaduro Videos: Utundi dushya utigeze umenya ku bukwe bw’umuhanzikazi Olive wapfakaye akiri umugeni politike Iyo u Rwanda rutabaho ntabwo u Burundi bwari kugira ibibazo? Perezida Kagame amakuru Ingabire Victoire yanyomoje amakuru avuga ko agiye gusohoka mu Rwanda amakuru Leta ishobora kongera umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) amakuru Abahungu bahigitse abakobwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2018 amakuru RDC: Abasirikari 2 ba FARDC bishwe baciwe imitwe n’inyeshyamba za FDLR amakuru Perezida Tshisekedi yaganiriye na Kabila ku gushyiraho Guverinoma nshya ihuriweho n’impande imyidagaduro Se wa Diamond ashobora gucibwa amaguru kubera uburwayi bw’amayobera NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)