Impaka  hagati  y’Igisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi  ku gitero cya  FLN i Bweyeye

Igisirikare cy’u Burundi cyasohoye itangazo cyamagana amakuru y’uko inyeshyamba z’Umutwe wa FLN ziherutse gutera u Rwanda, zaturutse ku butaka bw’icyo gihugu akaba ari naho zihungira zimaze kuneshwa.

Itangazo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye kuri uyu wa Mbere rivuga ko iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2021.

Iri tangazo rivuga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 hagati ya saa 21h15’-21h35’ abarwanyi ba FLN baturutse mu gace ka Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Burundi bambutse Umugezi wa Ruhwa binjira mu Rwanda nko muri metero 100 muri Bweyeye, mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Misave.

Rikomeza rivuga ko Abarwanyi b’umwanzi bahise basubizwa inyuma n’Ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.

Ngo nyuma yo kuraswaho babiri bakahasiga ubuzima, aba barwanyi bahise bambuka Umugezi wa Ruhwa bahungira mu Ishyamba rya Kibira mu Burundi aho bafite ibirindiro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi2021, Igisirikare cy’u Burundi cyasohoye itangazo kinyomoza ayo makuru, icyakora ntacyo cyavuze ku myambaro y’ingabo zacyo inyeshyamba zasanganywe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Col Biyereke Floribert, rigira riti “Igisirikare cy’u Burundi kirabeshyuza ayo makuru avuga ko ku butaka bw’u Burundi haba hari umutwe w’inkozi z’ibibi zifite umugambi mubi ku gihugu cy’u Rwanda. Urwego rw’umutekano mu Burundi kandi rurabeshyuza ko haba hari umutwe w’inkozi z’ibibi wavuye mu Burundi ujya mu Rwanda.”

Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi hagaragaraga ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu.

Hagaragara kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandazi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe abasirikari b’u Burundi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo