Icyo u Rwanda n’u Bufaransa  bivuga kuri raporo  yasohotse

Kuri iyi raporo, abategetsi b’Ubufaransa bavuze ko bashima ko ari indi ntambwe iganisha ku kumva amateka ahuriweho, ab’u Rwanda bavuze ko itagamije gushakira abantu ibyaha no kubakurikirana mu nkiko.

Iyi raporo isohotse nyuma y’ibyumweru birengaho gato bitatu Ubufaransa nabwo busohoye iyabwo, raporo zombi zirerekana ubushake bwa politiki bwo gusubiranya umubano waranzwe n’ibibazo mu myaka irenga 25 ishize.

Raporo yakoreshejwe na leta y’u Rwanda yatangajwe kuwa mbere, ivuga ko Ubufaransa bufite uruhare "rukomeye mu gutuma habaho jenoside byabonekaga" ko ishobora kuba.

Ishinja bamwe mu bategetsi bakuriwe n’uwari Perezida François Mitterrand ko bari bazi bazi imyiteguro y’ubwicanyi ariko bagakomeza gufasha ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yabwiye abanyamakuru ko iyi raporo yerekana ko "Ubufaransa bwatumye iriya jenoside ishoboka."

Biruta avuga ko ’bidatangaje ko hari abafataga ibyemezo muri kiriya gihe bari butangire kwisobanura no guhakana ibivugwa’ n’iyo raporo.

Biruta yavuze ko nubwo iyi raporo yakozwe n’abanyamategeko itagamije "gushaka ibyaha byajyanwa mu nkiko.

Ati: "Ntabwo icyo igambiriye ari uyu akurikiranyweho ibyaha ibi n’ibi, ku buryo nta nubwo duteganya ko leta y’u Rwanda izabiheraho ngo igire abantu ikurikirana".

Kuri iyi raporo y’u Rwanda, mu itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa, minisitiri Jean-Yves Le Drian yavuze ko ari ’indi ntambwe iganisha ku kumva amateka ahuriweho’.

Yongeraho ko Ubufaransa "bwifatanyije n’ubushake bwerekanywe n’abategetsi b’u Rwanda bwo kubaka igice gishya mu mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda."

Kuva nyuma ya jenoside ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwakunze kurebana nabi, u Rwanda rushinja Ubufaransa uruhare muri jenoside no guhishira abayigizemo uruhare.

Hagati ya 2006 na 2009 umubano w’ibihugu byombi warahagaze nyuma y’uko ubucamanza mu Bufaransa bushinje abari hafi ya Perezida Paul Kagame uruhare mu guhanura indege yari itwaye uwari perezida Habyarimana.

Mu 2014, inzu ndangamurage w’Ubufaransa mu Rwanda rwagati muri Kigali yarashenywe, abategetsi bavuga ko itubahirije amategeko y’imyubakire mu mujyi.

Ku butegetsi bwa Emmanuel Macron hari ibyahindutse muri uwo mubano, raporo ya mbere yasohotse mu kwezi gushize yemejwe n’ubutegetsi bwe ko iki gihugu cyagize uruhare mu byabaye mu Rwanda.

Iyo raporo yashimwe na Perezida Kagame wavuze ko biganisha ku "ntambwe nshya mu mubano" w’ibihugu byombi.

Izi raporo zombi zisa n’izivuga bimwe zirerekana ubushake bwa politiki bwo gusubiranya umubano waranzwe n’ibibazo mu myaka irenga 25 ishize, ariko amateka ahuriweho n’ubutegetsi bw’ibi bihugu ashobora kutazibagirana vuba.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo