Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikomeye irimo nko gukomorera ibikorwa by’ubukerarugendo, gushyingirwa mu nsengero ariko ntibirenze abantu 30 n’indi itandukanye.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza izindi nshya zigomba guhita zitangira gukurikizwa ndetse zikazongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ni inama yari itegerejwe na benshi banafite amatsiko yo kumva imyanzuro iyivamo ahanini bashingiye ku makuru y’uburyo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda aho imibare y’abanduye ikomeje gutumbagira mu buryo bukomeye, ibi bamwe bakaba banabishingiragaho bakeka ko guma mu rugo yasubizwaho gusa si ko byagenze.

Nubwo bimwe mu bikorwa byakomorewe, buri munyarwanda akomeje gukangurirwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nkuko agenda ashyirwaho n’inzego z’ubuzima.

Ibyemezo byose by’Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 16 Kamena 2020:

Madamu Ingabire Victoire uherutse gusakwa na RIB, ubu noneho agiye no kuyitaba, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayasanga k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo