Ibihugu 13 byohereje ba Ambasaderi bashya kubihagararira mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye ba Ambasaderi 13 bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ron Adam wa mbere Israel igize ufite icyicaro i Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo kuganira na Perezida Kagame babwiye itangazamakuru ko intego zabo ari uguteza imbere umubano ugamije iterambere hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko u ibihubu byombi bifite byinshi bihuriyeho bikwiriye kuba umusingi wo kubakiraho umubano.

Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye mu 1962 ariko mu 2015 nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Tel Aviv.

Yavuze ko mu migambi ye azaharanira kubaka umubano mu guteza imbere ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.

Ati “ Nzashyira ingufu mu kubaka ubuhinzi bugezweho, ikoranabuhanga n’umutekano mu by’ikoranabuhanga. Ikindi cyihutirwa ni ubukerarugendo kuko RwandAir igiye gutangiza ingendo muri Israel, abanya-Israel benshi bazajya baza hano biteze imbere ubukererugendo bw’u Rwanda n’abanyarwanda batembere muri Israel.”

Perezida Kagame yakiriye na Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Helena Maria Rodrigues Fernandes Malcata, uzaba afite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopie.

U Rwanda na Portugal bisanzwe bifitanye umubano ndetse ubu Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa na sosiyete yo muri Portugal, Mota-Engil.

Ambasaderi Malacata yavuze ko agiye gushishikariza n’abandi bashoramari bo mu gihugu cye kuza mu Rwanda.

Ati “Sosiyete yo muri Portugal iri mu Rwanda yubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Bugesera, byaturutse mu bufatanye bwiza na Guverinoma y’u Rwanda ariko dufite n’izindi zifite uburaribonye mu ngeri nyinshi dushaka gushishikariza kuza mu Rwanda.”

Ambasaderi uhagarariye Ghana mu Rwanda, Francisca Ashietey Odunton, we yabwiye abanyamakuru ko imbaraga azazishyira cyane mu kongera ingano y’ibireti u Rwanda rwohereza mu gihugu cye.

Ati “Kuri ubu u Rwanda rwohereza ibireti muri Ghana, intego yanjye ni ukongera ubwinshi bwabyo, bikava kuri toni 15 biriho bikagera kuri toni 50 mu mpera z’uyu mwaka.”

Odunton ufite icyicaro i Nairobi yanavuze ko azashyigikira gahunda ihari yo gutangiza ingendo za RwandAir i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko izajya ibanza guhagarara akanya gato muri Ghana.

Mu bandi bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo Ambasaderi Krzysztof Buzalski wa Pologne uzaba afite icyicaro i Dar es Salaam, Cherdkiat Atthakor wa Thailand ufite icyicaro i Nairobi, Mark Raphael Ramsden wa Nouvelle Zélande ufite icyicaro i Addis Abeba, Lisa Stadelbauer wa Canada ufite icyicaro i Nairobi, Nguyen Kim Doanh wa Vietnam ufite icyicaro i Dar es Salaam na Burcu Çevik wa Turikiya ufite icyicaro i Kigali.

Hari kandi Dr. Abdullah Fahd Ali Alkahtani wa Arabie Saoudite ufite icyicaro i Kampala, Mónica Patrício Clemente Mussa wa Mozambique ufite icyicaro i Dar es Salaam, Eric Franck Michel Saizonou wa Bénin ufite icyicaro i Pretoria na Weerawardena Sunil Dharmasena De Silva wa Sri Lanka ufite icyicaro i Nairobi.

Ubusanzwe Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yabaga afite icyicaro muri Ethiopie.

PNG - 608.2 kb
Minisitiri Richard Sezibera yashyikirijwe kopi y’impapuro zemerera Amb. Ron Adam guhagararira Israel mu Rwandana mbere yo kuzishyikiriza Perezida Kagame

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo