Hacaga uwambaye ubwo Raila Odinga yasesekaraga mu gihugu avuye muri Amerika

Byari ibicika ndetse hacaga uwambaye mu rukerera rw’uyu munsi tariki ya 17 Ugushyingo 2017 ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) ubwo Raila Odinga yahasesekaraga avuye muri Amerika mu nama zitandukanye. Abayoboke be bari bahanganye bikomeye n’igipolisi ndetse batera amabuye imodoka zatambukaga kubera kubuzwa kwakira umuyobozi wabo.

Ibi byose byaje nyuma yuko igipolisi cya Kenya gikuriye inzira ku murima abayoboke ba Raila Odinga kivuga ko kitazabemerera kwigaba mu mihanda baje kumwakira ku kibuga cy’indege. Ibirori byo kumwakira byari biteganyijwe kubera ku kibuga cya Jomo Kenyata International Airport (JKIA).
Ibi byatumye imihanda imwe n’imwe yo mu magepfo y’igihugu cya Kenya mu duce twa LANGATA. Itanyurwamo kuko abayoboke ba Odinga bari bayuzuyemo n’amabuye bdore ko bangije amamodoka atabarika batateragura amabuye kubera umujinya wo kubuzwa kwakira mu buryo bw’icyubahiro umuyobozi wabo.

Igipolisi cya Kenya cyabujije abantu bafite amamodoka ndetse n’abagenda n’amaguru kutanyura mu muhanda uhuza Mombasa n’umujyi wa Nairobi werekeza Nakuru bitewe nuko abayoboke ba Odinga bari buzuyemo n’amabuye.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kandi wasangaga abantu babwiranaga kutanyura mu mihanda imwe n’imwe yegereye ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyata International Airport (JKIA) bitewe n’abari bahahuriye n’uruva gusenya amamodoka yabo akangizwa bikomeye n’aba bayoboke ba Odinga bayatera amabuye.
Odinga na mugenzi we Kalonzo Musyoka bari bagiye muri Amerika muri gahunda yo gukomeza gusaba ko amahanga yabafasha gutesha agaciro ku nshuro ya kabiri intsinzi ya Uhuru Kenyatta yongeye kwegukana mu matora yasubiwemo ku itari ya 26 z’ukwezi gushize. Aba bagabo kandi bifuza ko habaho andi matora aciye mu mucyo kuko bo batemera ko ayabaye yari akurikije amategeko.

Umwe mu badepite uhagarariye agace k’uburasirazuba, Babu Owino nawe yafashwe n’igipolisi yerekeza muri ibi birori byari biteganyijwe byo kwakira Odinga gusa nyuma yaje kurekurwa.

Nubwo igipolisi cyari cyatsembeye aba bayoboke ba Odinga kutinjira ku kibuga cy’indege, nyuma bamwe baje kwinjira bigoranye ku ngufu basanganira umuyobozi wabo.
Ibi byose byabaye mu gihe ku munsi w’ejo umuhungu wa Odinga, Raila Junior Odinga yari yihanangirije igipolisi kutazahirahira kibuza abayoboke ba se kujya kumwakira avuga ko akazi k’igipolisi ari ukurinda abaturage atari ukubahutaza.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo