Habonetse umuntu uzagurira Mpayimana Phillipe n’abazamutora  naramuka abaye umudepite

Ikuzwe Theogene utuye Nyabugogo nakaba ari naho akorera ubucuruzi kuri facebook yatangaje ko Mpayimana Phillipe naramuka atorewe kuba umudepite mu matora azaba ku itariki ya 2,3 Nzeri azagurira abazaba bamutoye bose mu kabari afite Nyabugogo.

Mpayimana Phillipe uherutse kwiyamamariza kuba Perezida ntabigereho, kuri ubu ari kwitatsa ashaka kujya mu nteko ishingamategeko nk’umukandida wigenga, ibintu bikomeje kunengwa na benshi kuko ngo ashobora kuba atazirikana cyane ko hari amakuru agera ku mubavu.com avuga ko yaba yarahe mukiye bamwe mu bo bakoranaga ntabashimire kumirimo ikomeye bakoze yo kumufasha kubona amajwi yabonye mu matora ya pereziza aheruka.

Kuri ubu hamaze kuboneka umuntu uzagurira abazatora Mpayimana Phillipe bakamuhesha itike yo kujya munteko ishingamategeko ibintu bigaragara ko bamwe mu banyarwanda badashigikiye kandidatire ye.
Bati,

Abandi bemeza ko azabona amajwi nk’uko babimugaragarije kuri facebook.

Mu minsi ishize aherutse kuvuga ko abanyarwanda badaha agaciro abakandida bigenga ngo baba fashe nyamara ngo biba bikenewe.

Yagize ati “Ikindi gikunze kumbabaza ni uko Abanyarwanda batamenyereye gushyigikira abakandida bigenga nk’uko batanga imisanzu mu mashyaka. Urumva ko ikibazo cy’ubushobozi ni ukongera guhangana nubwo buba ari buke ariko tuba twabyiyemeje dukoresha ubushobozi buke dufite kugeza turangije.”

Uyu mukandida yarahatanye no mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka, ashoramo amafaranga ye mu kwiyamaza, asarura amajwi 0.73%.

Umukandida wigenga asabwa nibura amajwi 5% kugira ngo abone amahirwe yo kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko. Aya majwi Mpayimana yagiye mu bihe bishize agaragaza ko ari menshi ariko kimwe n’abandi bayibazaho basubizwa ko ateganywa n’Itegeko Nshinga.

Mpayimana avuga ko ayo majwi asabwa atakimuteye impungenge, ati “Buri mukino uba ufite ibyo usaba, kugeza ubu kuri njye 5% ntibikiri byinshi ndashaka kukarenza kubera ko nasubijwe kare nditegura.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo