HCR ivuguruza umubare w’impunzi zapfuye watanzwe n’u Rwanda

rya Loni rishinzwe impunzi, HCR, riravuga ko impunzi z’Abanyekongo zaguye mu myigaragambyo yakozwe n’impunzi ziri mu nkambi ya Kiziba mu burengerazuba bw’u Rwanda, ari 11 aho kuba 5.

Leta y’u Rwanda yariherutse kuvuga ko impunzi zahasize ubuzima ari eshanu gusa, kandi ko zaguye mu muvundano ngo zitarashwe n’abashinzwe umutekano.

HCR yabivuze mu itangazo yasohoye, ariko ntabwo rivuga umunsi izo mpunzi zapfiriyeho; riravuga gusa ko impunzi umunani zaguye i Karongi, eshatu zigwa mu nkambi ya Kiziba.

JPEG - 59 kb

Iryo shyirahamwe riravuga ko hari abandi benshi bakomeretse barimo n’abapolisi, ivuga kandi ko abantu batari gupfa iyo hadakoreshwa ingufu zirenze urugero.

Muri iryo tangazo kandi HCR iravuga ko ituze ryagarutse muri iyo nkambi ku buryo uyu munsi ibikorwa byo gufasha impunzi byagombaga gusubukurwa.
Ubukene bw’amafaranga

HCR iravuga ariko ko ibikorwa byayo bibangamiwe n’ubukene bw’amafaranga, ikavuga ko mu mwaka ushize yasabye amadolari miliyoni 98.8, ibona amadolari angana na 2 ku ijana gusa.

HCR ngo ntacyo yafasha impunzi zavuye mu nkambi ya Kiziba
Amasasu ngo yoba yakoreshejwe mu gushwiragiza impunzi
Impunzi 5 zahitanywe n’amasasu y’abasirikare b’u Rwanda

Iryo tangazo riravuga ko byabaye ngombwa ko mu mwaka wa 2017, ikigo gishinzwe ibiribwa ku isi, PAM, kigabanya ibiribwa cyageneraga izo mpuzi ku rurego rw’icumi ku ijana.

Naho mu mwaka wa 2018, byabaye ngombwa ko kigabanya ku rugero rugera kuri 25 ku ijana.

JPEG - 51.7 kb

HCR ivuga ko ibikorwa byayo bihura n’imbogamizi z’ubukene bw’amafaranga

HCR iravuga ko ibyo byagize ingaruka zikomeye ku mpunzi ibihumbi 173 ziba mu nkambi esheshatu ziri mu Rwanda.

Tubibutse ko mu cyumweru gishize, zimwe muri izo mpunzi zavuye muri iyo nkambi zijya kwigaragambya ku biro bya HC biri i Karongi.

Zasabaga gushakirwa ikindi gihugu cyazakira cyangwa zigasubizwa iwabo kubera inzara n’ukuntu zifatwa na leta y’u Rwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MUHIRE Kuya 4-03-2018

Muvuga ibinyuranye nibyo Leta ishaka cg yatangaje Bazabafungira banabafunge!