Guverineri Gatabazi na Gasana bahagaritswe ku mirimo yabo, ngo hari ibyo bagomba kubazwa

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko No. 14/2-13 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, kubera ibyo bagomba kubaza bakurikiranyweho.

Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’amajyepfo tariki 18 Ukwakira 2018 ubwo Perezida Paul Kagame yavugururaga Guverinoma, agashyiraho n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mbere yaho, Emmanuel Gasana yayoboraga Polisi y’u Rwanda mu myaka hafi icumi, akaba yarahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Mureshyankwano Marie Rose wari uyiyoboye kuva 2016.

Ibyo aba bayobozi bakurikiranweho ntibyatangajwe gusa bahagaritswe ku myanya yabo mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku buyobozi mu buryo nk’ubu.

Gusa ikindi wamenya ni uko mu bagiye bavanwa ku myanya yabo kugeza ubu ntawuragezwa imbere y’ubucamanza ngo akurikiranwe ku byaba byaratumye avanwa ku mirimo ye maze bimenyekane.

Ku ikubitiro Guverineri Gatabazi ukunda gukoresha Twitter yanditse ko "asaba imbabazi Perezida Kagame, FPR n’Abanyarwanda aho yaba yarabatengushye".

Yanditse ati “Ndasabira imbabazi icyo ari cyo cyose cyagutengushye Nyakubahwa Paul Kagame, na RPF-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje indi paji y’ubuzima bwanjye nkakomeza gukorera igihugu mu bushobozi bwanjye bwose, kandi nzakomeza kuba indahemuka igihe cyose kuri Nyakubahwa Perezida na RPF!”.


Itangazo rya Perezida Kagame rihagarika Gasana Emmanuel ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo