Green Party isabye ikintu gikomeye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 nibwo abayiboje b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibindukikije hano mu Rwanda(Democratic Green Party of Rwanda) bahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe impinduka zakorwa mu matora mu gihugu aho basabye ko umubare w’abagize Inteko ishinga Amategeko wava kuri 80 bakagera byibuze ku 100.

Ni igitekerezo cyatanzwe n’umwe mu bayoboke b’iri shyaka bari muri ibi biganiro aho mugenzi yahise agaragaza impungenge avuga ko kongera umubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko byagira ingaruka ku mibereho y’abaturage bafite kwisanga bongerewe imisoro kugirango haboneke imishahara y’abo badepite bashya n’ibibagendaho muri rusange.

Umuyobozi w’iri shyaka akaba n’umwe mubagize Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, Dr.Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko kuba umubare w’Abagize Inteko Ishinga amategeko wakwiyongera ntangaruka byagira ku muturage kuko ubushobozi bw’Igihugu bwiyongereye ndetse n’umubare w’abatora ukazamuka.

Green Party kandi yasabye ko nk’uko imitwe ya Politiki igira aho ihurira mu nzego zo hejuru bityo ko no mu nzego z’ibanze naho hagakwiye kuba isaranganya ry’ubuyobozi ryuzuye aho imitwe yose yisangamo.

Ikindi basabye ni uko haba impinduka muri Komisiyo y’igihugu y’amatora ku buryo imitwe ya Politiki yose iyisangaho bityo ikagira uburenganzira bungana mu gutanga ibitekerezo ndetse n’imibare y’ibiva mu matora ikajya ibarurwa itangazamakuru rihari ridahejwe.

Ikindi Green Party isaba ni ukuba Ishyaka rihataniye umwanya w’umukuru w’igihugu igihe ryagize 5 ryakwemererwa imyaka irenze ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ngo ku ruhande rw’umukandida wigenga uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu matora y’umukuru w’igihugu ijanisha rigomba kugabanywa aho kuba 5% rikaba 2% .

Ikindi uyu muyobozi yasabye,ni uko abayobozi b’inzego zose za Leta bagomba kujya bakorera mu nyungu z’abaturage muri rusange aho kukorera mu nyungu z’amashyaka bakomokamo.

JPEG - 194.9 kb

Umuyobozi wa Green Party Dr.Frank Habineza aganira n’Itangazamakuru

Ibivugirwa muri ibi biganiro bizashyirwa mu nyandiko bigashyikirizwa abo aho bifuza ko byagirwa imishyinga y’amatego kibaba byatorwa.

Kanda hono urebe video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo