Goma : Polisi yaburijemo imyigaragambyo yo gushyigikira Katumbi

Polisi ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorera i Goma mu Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bw’iki gihugu, yaburijemo imyigaragambyo yari iteganijwe kubera kuri sitade ya Goma yitiriwe Ubume (Stade de l’unité).

Igikorwa cyari giteganijwe kuri uyu wa 3 Kanama 2018, cyo gushyigikira umunyapolitii Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila Kabange.

Abayobozi b’Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo rizwi nka « Plate forme Ensemble pour le changement » rivuga ko riharanira impinduka, batangaza ko bamenyeshejwe n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu ko batemerewe gukora imyigaragambyo yo gushyigikira Moïse Katumbi, mu rwego rwo gusaba ko yagaruka ku butaka bwa Congo aho aje guhatanira kuyobora icyo gihugu mu matora ya Perezida ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi bibaye nyuma y’uko ubuyobozi bwa Congo bwangiye Moïse Katumbi kugaruka ku butaka bwa Congo, ubwo indege ye bwite yangiwe kumanuka ku kibuga cy’indege cy’i Lubumbashi. Nyuma y’ibiganiro n’abategetsi ba Zambiya, indege ya Katumbi yamanukiye ku kibuga cyaho. Bivugwa ko yari yahisemo kwinjira muri Congo akoresheje imodoka anyuze ku mupaka wa Kasumbalesa. Ibi ntibyamukundiye , kuko umupaka wahise ufungwa.

Moise Katumbi yangiwe gusubira mu gihugu cye agamije kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu Ukuboza 2018.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018, nibwo yasabye uruhushya rwo kwinjira mu gihugu kugira ngo ashyikirize kandidatire ye komisiyo y’ amatora muri icyo gihugu arangirwa.

Akaba yari agiye gutanga kandidatire ye nyuma yaho ishyaka rye ritangarije ko ariwe uzarihagararira.

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko Muhindo Nzangi, umwe mu bateguye imyigaragambyo, atangaza ko bababajwe n’icyo gikorwa cyo kuburizamo imyigaragambyo no kwangira umukandida wabo gukandagira ku butaka bwa Congo.

Agira ati’’Twanditse ibaruwa kuwa 01 Kamena dusaba kuzakorera imyigaragambyo y’amahoro kuri sitade, ubuyobozi buratwemerera, turishyura. Twatunguwe no kubona muri iki gitondo polisi yagose sitade. Jye ubwanjye nabwiye Meya w’umujyi ko turi abanyamahoro.Dushyigikiye Katumbi, umugabo w’umunyamahoro. Nk’uko bamubujije kwinjira i Lubumbashi niko natwe batwangiye gukora imyigaragambyo ».

Ku rundi ruhande, polisi yo ivuga ko yaburijemo iyo myigaragambyo kuko igihe cyo kwiyamamaza kitaratangira.

Hagati aho nta muntu wakomeretse cyangwa ngo atabwe muri yombi.

Lambert Mende, Minisitiri w’itangazamakuru, avuga ko Katumbi wahoze ayoboye intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro, azafatwa mu gihe cyose yagerageza kwinjira muri Congo.

Katumbi yavuye muri Congo mu 2016 nyuma yo gushwana na perezida Joseph Kabila.

Nyuma yashinjwe icyaha cyo kugambanira igihugu no gukoresha abacanshuro.Katumbi amakuru aravuga ko atari umukongomani ariyo mpamvu yangirwa kwinjira ariko hakaba abavuga ko Perezida Kabila amutinya kuko aramutse yinjiye akamererwa kwiyamamaza yamutsinda akaba Perezida kandi icyo gihe Kabila watumye Moise Katumbi ahunga igihugu nawe yahunga igihugu ikaba ariyo mpamvu yangiwe kwinjira mu gihugu.

Ikindi hari ibihugu bishyigikiye Moise Katumbi ibindi bigashyigikira Kabila ubu harimo gukora imbaraga z’ibyo bihugu ku buryo kubuza Katumbi kwinjira muri Congo bishobora guteza intambara muri icyo gihugu.

Umugambi ni uko Katumbi agomba gukora ibishoboka byose akinjira muri Congo bakamufata bakamufunga imyigaragambyo igatangira mu gihugu hose intambara agatangira amatora agapfa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo