FPR niyemere ibitekerezo by’abatumva ibintu kimwe na yo-Umuvugizi wa DALFA-Umurinzi

Umuvugizi w’agateganyo w’ishyaka rya DALFA-UMURINZI ((Development and Liberty For All) ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Mahoro Jean avuga ko ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda rwikwiye kwemera rikumva ibitekerezo by’abandi bantu batumva ibintu kimwe aho kubikanga nk’abanzi babo cyangwa b’igihugu.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, Mahoro Jean uvugira ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda yagarutse ku bantu bakira muri iri shyaka avuga ko batajya bemera abaje bashaka kwihorera ahubwo bakira abaje bashaka impinduka zinyuze mu mahoro.

Ati "N’abazaza batumve, abantu twemera ko baza mu ishyaka ryacu ni umuntu uje mu ishyaka ryacu ataje gukora Politiki yo kwihorera, kwihorera ntabwo twemera umuntu uza kuko hari ikintu kibi cyamubayeho akavuga ngo nje kwihorera, no ntabwo abo bantu tujya tubakira".

Muri DALFA-Umurinzi bakira abarwanashyaka bameze gute? Mahoro Jean, arakomeza ati "Twakira abantu baje bashaka impinduka z’umumaro zinyuze mu mahoro, icyo abarwanashyaka bacu rwose barabizi ko Politiki yacu dushyize imbere ari Politiki ya no Violence duharanira ko igihugu cyacu kigendera ku mategeko, tukanenga systeme administratif ntabwo dutera ibuye uyu cyangwa kanaka..".

Ngo FPR ikwiye gutera intambwe ikumva ibitekerezo by’abatumva ibintu kimwe na yo, Mahoro ati "Niyo mpamvu tuvuga tuti ’FPR n’abari hamwe na yo muri Guverinoma’ bagakwiye guhindura systeme y’imitegekere bakoroshya bakareka...ntabwo tuvuga FPR gusa tuvuga n’abafatanyije na yo, bakemera bakumva ibitekerezo by’abandi bantu batumva ibintu kimwe na bo, ntibabikange nk’abanzi".

Mahoro Jean yagarutse ku bantu batandukanye bavuga ko yaje muri DALFA-Umurinzi kuyigambanira, abavuga ko akorana n’abashaka kugarura Jenoside n’ibindi byinshi bitandukanye, yongera kuvuga ko ntawe byagateye impungenge kuko ibishyizwe imbere muri iri shyaka ari ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge.

Yagiriye urubyiruko rugenzi rwe kwima amatwi abababwira ko amacakubiri ari meza babangisha abantu runaka, abibutsa ko abo babangisha ari abanyarwanda nka bo bahuriye ku gihugu bityo bakwiye kubana neza.

Ati "Abajene mwirinde kugwa mu mutego w’abantu babawira ko amacakubiri ari meza, abantu babawira ko kanaka ari mubi udakwiye kubana na we, banza wumve neza ko muhuriye ku gihugu, na mbere yuko muhuriye ku gihugu muri abantu, icya Kabiri muhuje igihugu, uwo muntu rero mukwiye kuba mubana kandi ukamwiyumvamo, nta kintu cyagakwiye kuba kibatandukanya".

Mahoro yongeyeho ko nta muntu ukwiye kwiyumva ko ari we ufite ububasha buruta ubw’abandi muri iki gihugu, anasaba abantu kutiyumva ko hari amateka bafite atabemerera kwiyumva nk’abafite ijambo mu gihugu kuko abantu bose ari abantu.

Muri iki kiganiro, hagarutswe ku bantu usanga bashaka kuvuga amateka yabo ariko ugasanga bitinya, Mahoro akagaruka ku kuba abantu bose ari kimwe ndetse n’uwaba hari ibyaha yakoze agomba kubihanirwa nkuko n’abakoze Jenoside babihaniwe kimwe n’abandi bose bagenda bahamwa n’uruhare muri yo.

Icyakora avuga ko abantu bakwiye kurenga amateka mabi, bagaharanira ko u Rwanda rw’ahazaza ruzaba rwiza, ati "Dukwiye kuba twumva ko dukwiye kuba turenga amateka yacu mabi tugaharanira ko u Rwanda rwacu rwazaba rwiza, abantu bakaganisha ku bumwe n’ubwiyunge burambye".

Kuba hakiri ingingimira mu mateka ngo ni byo bitera ibibazo byose, ati "Igihe hakiri ingingimira mu mateka yacu...byose ni byo bitera ibyo bibazo".

Ngo muri DALFA-Umurinzi bemera ko umunsi umwe hazabaho ukwishyira ukizana n’ubumwe n’ubwiyunge bukabaho bushinze imizi mu gihugu.

Umunyamakuru amubaza uburyo bizabaho ka ndi ryari mu gihe batarafata ubutegetsi, Mahoro ati "Ni ubushake bwa Politiki bwo kumva ko hakwiye kubaho ubumwe n’ubwiyunge burambye, dukwiye kuba dukumira abantu bashaka kugarura amacakubiri mu gihugu, bakwiye kuba bashyiraho nyirantarengwa ku binyamakuru bitambutsa inkuru zishishikariza abantu kwanga abandi"

Nubwo ari n’inshingano za buri wese, Mahoro yasabye umunyamakuru gukomeza kwamagana akarengane no kugaragaza ukuri kw’ibihari n’ibyabaye uretse ko ari n’inshingano.

Avuga ko mu gihe umuntu avuze ibitagenda, atagamije gusubiza igihugu aho cyavuye ahubwo agamije ko cyarindwa gusubira mu bibazo, ati "Iyo igihugu kitubakiye ku musingi uhamye niho na hahandi n’ubundi usanga ibintu bigarutse bikarindimuka noneho ugasanga na bya bindi mwari murimo mwibeshya ko murimo mwubaka noneho igihe kirageze bisubiye hasi kuko ntabwo mwashinze fondasiyo ikomeye".

Ashingiye kuri ibi agashimangira ko hakenewe ubushake bwa Politiki, ati "Niyo mpamvu ni ubushake bwa Politiki, ni ubushake bwa Politiki bw’abari ku butegetsi, abari muri Opozisiyo na bo ni inshingano zabo, Sosiyeti Sivile ni inshingano zayo, abaturarwanda...impande zose ni ugufatikanya kugira ngo habeho ukuri n’ubutabera".

Ngo muri DALFA-Umurinzi ibi babikomeyeho, ati "Muri DALFA-Umurinzi icyo kintu rwose tugikomeyeho cyane kandi rwose abantu ntibakage batwikanga muri DALFA twebwe ko habaho ukuri n’ubutabera n’iterambere rirambye, ibintu byacu byose dushingiraho ngo ’BIRAMBYE’".

Iki kiganiro cyagarutse kuri byhinshi birimo n’ibyavugwaga mbere yuko FPR ifata ubutegetsi aho wasangaga abantu runaka bitwa amazina runaka, uburyo hariho ubuhunzi n’ubu bukaba bugihari n’ibindi byinshi uriyumvira muri iki kiganiro kiri hasi.

IKIGANIRO KIRAMBUYE UMUBAVU WAGIRANYE N’UMUVUGIZI W’AGATEGANYO W’ISHYAKA RYA DALFA-UMURINZI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo