Dusabiriza ibintu tunafite hano iwacu Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kwiteza imbere udahanze amaso inkunga z’amahanga, ariko ashimangira ko bisaba kubanza guhindura imyumvire idahwitse ikiranga abawutuye.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ku "Gutera Inkunga Umugabane wa Afurika hagamijwe Iterambere Rirambye" ari kumwe na Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia n’Umunyamabanga Mukuru w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku bucuruzi n’Iterambere, Mukhisa Kituyi, mu nama y’Ihuriro ku Buyobozi Nyafurika ibera mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko nta gushidikanya ko Afurika ishobora gutera inkunga iterambere ryayo, agaruka ku buryo bigaragara ko Afurika ikomeje gutera inkunga iterambere ry’abandi kandi bimaze igihe.

Yagize ati “Agaciro k’ibinyura mu buryo butaribwo, imisoro itishyurwa n’ibicuruzwa binyura mu nzira zitazwi karuta kure inkunga duterwa n’amahanga. Tugomba kwemera uruhare rwacu mu gushyira ubushobozi bwa Afurika ahatariho, kandi tukiyemeza kubikosora.”

Yavuze ko ku bwe asanga uyu mugabane ukeneye guhuriza hamwe imyumvire mizima kuruta uko ukeneye gusaba inkunga y’ubushobozi.

Yakomeje agira ati “Muri Afurika, mu by’ukuri dufite ibyo dukeneye byose. Ibibura, dufite ubushobozi bwo kubigeraho. Ariko usanga dukomeje kugira imyumvire y’uko ntacyo twageraho hatabayeho inkunga y’amahanga.”

“Akenshi usanga twirirwa dusabiriza ibintu tunafite hano iwacu. Ibi tugomba kubibona nko gutsindwa mu myumvire yacu.”

Mu guhindura imikorere y’uyu mugabane, Umukuru w’Igihugu yakomoje ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangiye mu 2016 akomeje kugera ku ntego yayo, avuga ko byerekana ko Afurika ifite ubushake bwo gutera inkunga intego Abanyafurika basangiye.

Yagaragaje ko nk’imisanzu ku Kigega cy’Amahoro ikomeje kwiyongera, ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ikaba yaragabanyijwe ndetse umusanzu w’ibihugu mu bikorwa by’umuryango ukaba ukomeje gutangwa neza kandi ku gihe.

Yanagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) rigamije kongera ubuhahirane muri Afurika no kurushaho kunoza itangwa ry’imisoro, avuga ko ari ingenzi kandi byererekana ubushake ibihugu by’uyu mugabane bifite bwo kunga ubumwe.

Yagize ati “Twese twungukira mu guhahirana hagati yacu kandi tugahombera mu kutabikora. Ibi ni ibibazo bya politiki ndetse n’imyumvire idahwitse.”

Perezida Kagame yavuze ko igisobanuro ‘cy’umutungo unyura mu nzira zitazwi’ kigomba kongerwaho n’umuco wo ‘gushakira ahandi ibyo dufite iwacu’, bityo Abanyafurika bagomba kujya batekereza ku gihombo ibi biteza bitewe na politiki zidakwiye, avuga ko ibyo bigomba gukemuka.

JPEG - 164.3 kb

Yasabye urubyiruko guharanira ko uyu mugabane witeza imbere, arusaba kuyobora urwego rw’imyitwarire mishya muri Afurika, bakareba agaciro k’ibibakikije kandi bakitwara nk’abazi neza ko uyu mugabane ufite ahazaza heza.

JPEG - 164.3 kb
JPEG - 106.9 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo