Democracy Green Party of Rwanda yiteguye guhangana n’abantu biharira amasoko ya Leta

Hakunze kujya humvikana abantu bavuga ko mu Rwanda amasoko yihariwe n’abantu bamwe ndetse bikomeje kugarukwaho na Democracy Green Party of Rwanda mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abadepite ateganyijwe muntangiriro z’ukwezi gutaha kwa kenda ku itariki ya 3/2018, ryavuze ko ryiteguye guhangana n’abakomeje kwiharira amasoko ya Leta aho ngo ni bamara kugera mu nteko ishyinga mategeko bazahita bihutira kubikosora.

Mu gikorwa cyo kwiyamamariza kujya mu nteko ishingamategeko ishyaka riharanira demokarasi (Democracy) no kurengera ibidukikije (Democracy Green Party of Rwanda) rya garutse ku kuba hari amasoko yiharirwa n’abantu bamwe mu Rwanda; n’ubwo ritavuze abo ari bo ariko ritunga agatoki ibigo bitwara abantu aho ngo usanga aya masosete ariyo yihariye amasoko yose yo gutwara abantu, umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira demokarasi na kurengera ibidukikije mu Rwanda Ntezimana Jean Claude yavuze ko biteguye guhangana n’abantu biharira amasoko mu Rwanda.

Yagize ati, “Ubukungu ku banyarwanda, ishyaka ryacu rizaharanira ko abantu biteza imbere aho abantu bazaba bari mu bucuruzi , tuzahangana n’abantu biharira amasoko aho uzasanga amasoko yihariwe n’abantu bamwe […..] tuzarushaho kwegereza centre ziciriritse ibikorwa remezo, tuzashyigikira ko ubukungu bwiyongera hajyaho inganda zidahumanya ikirere kuko hashobora kubaho inganda ariko zi igihe gito zangiza ikirere.”

Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democracy Green Party yavuze ko baza saba abaturage ibitekerezo by’ukuntu banoza amategeko, avuga ko kandi amasoko yihariwe n’abantu bamwe ngo aho usanga isosete imwe yarafashe umuhanda nta wundi muntu wa shyiramo imodoka ibi ngo bikaba byarahombeje abaguze imodoka zabo baziko bagiye kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati, “sitwe tuzashyiraho amategeko twenyine ariko tuzasaba abaturage kuduha ibitekerezo kuko usanga amasoko yihariwe n’abantu bamwe ugasanga umuntu yafashe umuhanda ntawundi washyiramo imodoka […] abacuruzi twumva babivuga ko bibabangamiye tuzakorana n’abaturage dushyireho amategeko meza.”

Vice prezida wambere w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Carine Maombe yavuze ko bafite byinshi baza kora ariko we yibanze ku burezi ngo bazaharanira ko umushahara wa mwarimu uzazamuka ukanjyana n’ibiciro biri ku isoko.

Yagize ati, “Dufite byinshi twabapfunyikiye, ndashaka kubabwira kubijyanye n’uburezi Green party izaharanira ko hazamuka umushahara wa mwarimu ujyane n’ibiciro byo ku isoko umushahara wa mwarimu uzatuma yigisha neza, tuzaharanira ko hajyaho uburezi buhamye Green party izaharanira ko hajyaho amategeko atuma hatajyaho impinduka za hato na hato mu burezi kuko bibudindiza, tuzaharanira ko hajyaho amategeko atuma umwana anjya ku ishuri yishimye ahaze, tuzaharanira ko hajyaho iringanizwa ry’ubureze aho usanga habaho ihindagurika rya hato na hato mubijyanye n’indimi.”

Muri ibi bikorwa byo kwamamaza ishyaka ngo rizatsindire kugira abarwana shyaka baryo munteko ishingamategeko byabereye mu karere ka Muhanga muntara y’Amajyepfo mu murenge wa Mushishiro byatangiye abarwana shyaka bacinya akadiyo mu ndirimbo zamamaza ishyaka nyuma rikomereza mu mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, ubwitabire bukaba bwari buri hagati y’abantu 30000-50000 amatora y’abadepite azaba ku itariki ya 2, 3 ukwezi kwa kenda, ishyaka riharanira demokarasi no kurengera abidukikije mu Rwanda rikaba rifite abakandida 32 harimo abagore 14 abagabo 18. Ibikorwa byo kwiyamamaza kunshuro ya kabiri bizakomereza mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kirehe.
By Nsengimana Theoneste





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo