Close MORE NEWS Cyuma Hassan avuze ikintu gikomeye yasabwe na NURC UMUBAVU.com Umubavu Kuya 9-09-2021 saa 08:15' whatsapp Facebook Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ubwo yatumizwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagezeyo bakabanza gutinda ku mazina ye bibaza impavu yiswe Hassan ndetse ngo Umunyambanga w’Iyi Komisiyo ,Fidel Ndayisaba yamubwiye ko hari Umu Shehe(Sheikh) uyikorera wavuze ko atari uwabo ari naho ahera avuga ko biteye isoni kuba iyi mvugo ikibaho mu Rwanda bityo ko izasubiza ubumwe n’ubwiyunge inyuma. Akomeza avuga ko Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagombaga kumuha igitabo gikubiyemo imvugo agomba gukoresha n’izo atagomba gukoresha aho kumuhamagara ku meza y’ibiganiro basa naho babwira umuntu wagwingiye. Mu kiganiro na Umubavu Tv Online na Umubavu.com ,Cyuma Hassan avuga ko kuvuga ngo ubumwe n’ubwiyunge bugeze hejuru ya 90 % byaba ari ukubeshya ahubwo ko Komisiyo ibishinzwe yashyiraho kwegera abaturage mu buryo bw’ibiganiro aho kumutunga inkoni. Ikindi akebura abayobozi bigira utumana ku baturage kuko iyo umuyobozi abaye inshuti n’umuturge akisanisha nawe bituma nawe atagira icyo amuhisha ndetse n’icyo abonye cyose akamubwira bityo bigatuma hari byinshi bikumirwa biturutse kuri wa mubano uhari. Cyuma Hassan yavuze ko yabajijwe ku bijyanye n’imitwe y’inkuru atangaza ndetse asabwa kuba yajya ahisha ibitekerezo by’abantu bizitangwaho gusa ngo ni ikintu adakozwa kandi adateze kuzakora gusa avuga ko nta nkuru ahimba ahubwo ko ari abaturage bafite ibibazo bamuhamagara bityo ko kumucecekesha neza ari uko ibyo anenga byakorwa neza. Cyuma Hassan avuga ko uru Rwanda rudafite benerwo ahubwo ko ari urw’abantu bose bityo ko abantu bagomba kunga ubumwe kuko niba hari umuntu ukoze icyo undi adashaka bagomba guhurira mu biganiro aho kwihutira kujya kurega cyangwa gusebanya. Cyuma Hassan avuga ko ibi biganiro hagati ye na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge cyasaga n’ikigamije kumuha amabwiriza y’imikorere we akaba abona ko hagamijwe kuba byazavugwa ko inzego zagerageje kumugira inama ntazumve aho avuga ko wasanga bishyizwe no kuri Dosiye z’ibyaha. Cyuma Hassan byose abishyize hanze ||Avuze n’uburyo bari bagiye kumushimuta Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Cyuma Hassan avuze ikintu gikomeye yasabwe na NURC UMUBAVU.com Umubavu Kuya 9-09-2021 saa 08:15' whatsapp Facebook Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ubwo yatumizwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagezeyo bakabanza gutinda ku mazina ye bibaza impavu yiswe Hassan ndetse ngo Umunyambanga w’Iyi Komisiyo ,Fidel Ndayisaba yamubwiye ko hari Umu Shehe(Sheikh) uyikorera wavuze ko atari uwabo ari naho ahera avuga ko biteye isoni kuba iyi mvugo ikibaho mu Rwanda bityo ko izasubiza ubumwe n’ubwiyunge inyuma. Akomeza avuga ko Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagombaga kumuha igitabo gikubiyemo imvugo agomba gukoresha n’izo atagomba gukoresha aho kumuhamagara ku meza y’ibiganiro basa naho babwira umuntu wagwingiye. Mu kiganiro na Umubavu Tv Online na Umubavu.com ,Cyuma Hassan avuga ko kuvuga ngo ubumwe n’ubwiyunge bugeze hejuru ya 90 % byaba ari ukubeshya ahubwo ko Komisiyo ibishinzwe yashyiraho kwegera abaturage mu buryo bw’ibiganiro aho kumutunga inkoni. Ikindi akebura abayobozi bigira utumana ku baturage kuko iyo umuyobozi abaye inshuti n’umuturge akisanisha nawe bituma nawe atagira icyo amuhisha ndetse n’icyo abonye cyose akamubwira bityo bigatuma hari byinshi bikumirwa biturutse kuri wa mubano uhari. Cyuma Hassan yavuze ko yabajijwe ku bijyanye n’imitwe y’inkuru atangaza ndetse asabwa kuba yajya ahisha ibitekerezo by’abantu bizitangwaho gusa ngo ni ikintu adakozwa kandi adateze kuzakora gusa avuga ko nta nkuru ahimba ahubwo ko ari abaturage bafite ibibazo bamuhamagara bityo ko kumucecekesha neza ari uko ibyo anenga byakorwa neza. Cyuma Hassan avuga ko uru Rwanda rudafite benerwo ahubwo ko ari urw’abantu bose bityo ko abantu bagomba kunga ubumwe kuko niba hari umuntu ukoze icyo undi adashaka bagomba guhurira mu biganiro aho kwihutira kujya kurega cyangwa gusebanya. Cyuma Hassan avuga ko ibi biganiro hagati ye na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge cyasaga n’ikigamije kumuha amabwiriza y’imikorere we akaba abona ko hagamijwe kuba byazavugwa ko inzego zagerageje kumugira inama ntazumve aho avuga ko wasanga bishyizwe no kuri Dosiye z’ibyaha. Cyuma Hassan byose abishyize hanze ||Avuze n’uburyo bari bagiye kumushimuta Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu