Aratabaza Perezida wa Repuburika Paul KAGAME kuko bagiye kumutereza icyamunara  inzu ye

Mu igihe Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda avuze ko hagize uwasenya inyubako yitwa Convention center yamumerera nabi, ejo tariki ya 16-09-2016 isaha ya sacyenda hazatezwa icyamunara inzu ya Kayigema Anicet yubatse inyuma ya Convention Center aho bivugwa ko yaba abereyemo umwenda Banki y’ubucuruzi yitwa Cogebank.

Amakuru atugeraho hano ku ikinyamakuru umubavu.com aturutse ahantu hizewe neza biravugwa ko hari ikihishe inyuma yitezwa cyamura yuwo mushinga w’ inzu kuko bimaze iminsi bivugwa ko hari umwe mu abantu bakuriye Cogebank washakaga kugura uwo mushinga utari wanarangiye neza. bakaba baraciye ruhinga nyuma bagashaka guteza icyamunara kugirango azawugure yegukane uwo mushinga bigararaga ko ari umushinga mwiza, ufite n’agahebuzo ko kuba hafi y’amarembo ya Convention Center.

Nyiri umushinga, Bwana Kayigema Anicet twaganiriye none, ku bwe Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bwamufasha kumvisha Cogebank ikamuha igihe, ati: " u Rwanda rufite amahirwe yo kugira Perezida wa Repubilika w’umubyeyi ukunda abanyarwanda, akabashyishyikiza gukora ndetse akavuga ko Igihugu kizajya gitera ingabo mu bitugu abanyarwanda batinyuka kujya mu ishoramari".

Jye uko nabonye uriya mushinga uzaba ingirakamaro, nanumvise ko igihe Perezida wa Repubilika yasuraga iriya nyubako ya convetion center akavuga ko bigaragaraga ko Igihe Convention izajya igira abashyitsi izajya isagurira iriya hoteli.

Amahirwe u Rwana n’abanyarwanda dufite kandi ni ukugira Perezida wa Repubilika wanga akarengane.

Twahamagaye kuri terefone umukozi ushinzwe itumanaho muri RDB kugirango atubwire amwe mu makuru twifuzaga kumenya cyangwa atubwire uwo twabaza [dore ko ari RDB yatanze impapuro z’ingwate ngo itenzwe cyamunara.....] ntiyagira icyo adutangariza avuga ko tugomba kubanza kwandika ibaruwa isaba amakuru twandikiye umuyobozi mukuru wa RDB ibi biteye urujijo cyane kuba niba abantu bazajya babona amakuru yihutirwa babanje kwandika babisa.

Na bank twagerageje guhamagara umuyobozi wayo ngo atubwire uko ikibazo cyifashe aturangira undi bavuga ko abishinzwe nyuma nawe tumuterefonnye atugarura k’umuyobozi wa Bank bisa naho byari umupira bahererekanyaga mu ikibuga.

Kugera ubu Anicet KAYIGEMA akaba yarishyuye Bank igice cy’irenga umwenda bivuge ko ushyize mu ijanisha yaba amaze kwishyura Banki 50% k’umwenda ayibereyemo, atari ninguzanyo asabye ahubwo ari amafanga avuye m’umutungo we bwite binavuze ko ariya amafaranga ayishyuye igihe yahawe cyo kwishyura umwenda wa Bank cyari kitaragera bigaragare ko ari akarengane gakomeye gafite inkomoko ku abandi abashoramari birukanka kuri iriya inyubako ngo bayigure.

Ubu amaze imyaka itatu gusa ahawe umwenda na Cogebank bafitanye amasezerano yo kuzarangiza kwishyura uwo umwenda mu myaka icumi.

Byongere kandi yajyanye abashoramari bafite gahunda yo kugura imigabane m’umushinga wa Muzee Kayigema afite , bari bumvikanye ko mu mezi abiri gusa bazaba bamaze kumwishyura nawe akarangiza umwenda afitiye Cogebank.

Bivugwaga ko cogebank isanzwe igira imikorere mibi kuko atariwe bashatse gutereza cyamunara muburyo budasobanutse nk’ubu gusa, nanone kandi abakozi ba Bank baba barebana agasuzuguro banga kwakira abashoramari.

Tubibutse ko ejo aribwo bazateza icyamunara tariki 16-09-2016 isaha ya sa cyenda mu Rugando inyuma ya Convation Centrer . Akaba asaba Perezida Paul Kagame kumurenganura

Kayigema amaze Icyumweru yishyuye Cogebank Miliyoni ebyiri z’amadorari y’america 2.000.000$ bisobanuye ko batifuza ko abishyura ahubwo bifuza inzu n’ibikorwa n’umushinga bye yatangiye.

Ikindi kandi n’uko amafaranga bishyuye arenga ayo bamuhaye agiye gutuma bamutereza icyamunara n’ibirarane bank yamuciye.

N’inkuru ya Big Man Edward MUBALA umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo